Bruxelles: Bigaragambije bambaye ubusa

Abatuye umujyi wa Bruxelles umurwa mukuru w’igihugu cy’Ububiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 batunguwe no kubona imwe mu mihanda yo muri uyu mujyi yigabijwe n’abagabo n’abagore batwaye amagare ariko bambaye ubusa buri buri. Abakoze ibi ngo bakaba babikoreye kwerekana agahinda n’umubabaro batewe n’ubuzima bwo muri uyu mujyi aho umubare w’imodoka udasiba […]

Posted on: 04:10, 18 Jun 2023

0

17 Views

Abatuye umujyi wa Bruxelles umurwa mukuru w’igihugu cy’Ububiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 batunguwe no kubona imwe mu mihanda yo muri uyu mujyi yigabijwe n’abagabo n’abagore batwaye amagare ariko bambaye ubusa buri buri.

Abakoze ibi ngo bakaba babikoreye kwerekana agahinda n’umubabaro batewe n’ubuzima bwo muri uyu mujyi aho umubare w’imodoka udasiba kwiyongera, ari nako umwuka abantu bahumeka ukomeza guhumana ndetse n’ibidukikije bikahatikirira.

Abakoze iyi myigaragambyo idasanzwe bahuriye ahitwa Frère Orban mu mujyi rwagati wa Bruxelles ku manywa nyaruhanga, ahagana i saa munani maze batangira urugendo rw’ibilometero byinshi bazenguruka mu duce dutandukanye tugize uyu mujyi.

Umwe bigaragambyaga yavuze ko kuba bahisemo kuzenguruka ku magare bambaye ubusa ngo ari ukwerekana ko isi nayo isa n’isigaye yambaye ubusa bitewe nuko ibikorwa by’abantu bikomeje gutuma ibidukikije byangirika.

Uretse kandi igabanuka ry’umubare w’imodoka mu mujyi wa Bruxelles, aba banyonzi bari bambaye unwambaro wa Adamu ngo baranifuza ko amafaranga yishyurwa mu modoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange yakurwaho, bityo ngo abantu bakarekeraho kugura izindi modoka  ku giti cyabo.

Source: 7sur7

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *