Bidasubirwho Kidumu agiye gutanga ibyishimo bya “St Valantin” i Kigali

Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cy’uburundi Kidumu Kibido agiye gutanga ibyishimo bidacagase mu gitaramo cyiswe “Amore Valentine’s Gala”, azahuriramo n’abahanzi Nyarwnda barimo Ruti Joel na Alyn Sano. Ni igitaramo kizaba ku munsi w’abakundana uzaba kuri uyu wa Gatanu wa tariki 14 Gashyantare 2025, umunsi uzwi nka ‘Saint Valentin’, kikazabera muri Camp Kigali. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kidumu […]

Posted on: 01:13, 14 Feb 2025

0

71 Views

Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cy’uburundi Kidumu Kibido agiye gutanga ibyishimo bidacagase mu gitaramo cyiswe “Amore Valentine’s Gala”, azahuriramo n’abahanzi Nyarwnda barimo Ruti Joel na Alyn Sano.

Ni igitaramo kizaba ku munsi w’abakundana uzaba kuri uyu wa Gatanu wa tariki 14 Gashyantare 2025, umunsi uzwi nka ‘Saint Valentin’, kikazabera muri Camp Kigali.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kidumu yatangaje ko abazitabira icyo gitaramo azabagerera ku nyota cyane abakundana.

Ati “Hari udukoryo twinshi, hari ibizatungurana, hari urwenya, hari n’ibindi bizigaragaza.”

Yakomeje agira ati “Ni umunsi wo kwerekana urukundo, yaba njyewe cyangwa wowe dushobora gusangira urukundo, amaraso n’umubiri.”

Kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro binyuranye birimo nk’itike y’ibihumbi 20 Frw ndetse n’iy’ibihumbi 10 Frw. Harimo kandi itike y’ibihumbi 80 Frw ku bantu babiri bakundana, bazicara mu myanya y’icyubahiro.

Nanome kandi harimo itike izagura ibihumbi 300 Frw, ikazagurwa n’abantu batandatu bazicara ku meza amwe, bagahabwa icyo kurya no kunywa. Hari kandi itike ya miliyoni 1 Frw y’abantu batandatu, bazahabwa n’icyo kunywa no kurya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *