Amateka y’u Rwanda ajyanye no kwibohora yanditswe mu maraso y’abana barwo- Perezida Kagame

Taliki ya 4 Nyakanga yizihizwaho isabukuru yo Kwibohora, ni umunsi w’amateka wiyongereye ku minsi mikuru Abanyarwanda baha agaciro gakomeye nk’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, aho bishimira ko basoje umwaka bagatangira n’undi mu mahoro. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko ari muri benshi baha agaciro  gakomeye italiki ya 4 Nyakanga ibumbatiye amateka yo […]

Posted on: 12:09, 3 Jul 2023

0

22 Views

Taliki ya 4 Nyakanga yizihizwaho isabukuru yo Kwibohora, ni umunsi w’amateka wiyongereye ku minsi mikuru Abanyarwanda baha agaciro gakomeye nk’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, aho bishimira ko basoje umwaka bagatangira n’undi mu mahoro.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko ari muri benshi baha agaciro  gakomeye italiki ya 4 Nyakanga ibumbatiye amateka yo kuzahura u Rwanda rwari rugiye gusibama ku ikarita y’Isi mu myaka 29 ishize, ubu rukaba ari intangarugero mu ruhando mpuzamahanga mu nzego zitadukanye.

Perezida Kagame yakomoje ku gaciro aha iyo taliki ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki ya 2 Nyakanga 2023, mu busabane bwabereye muri Kigali Convention Center yakiriyemo abantu batandukanye bishimiraga ko amasaha yegereje yo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora.

Yagize ati: “Umunsi w’italiki 4 Nyakanga, kuri benshi nanjye ndimo ni nk’Ubunani. Ni nk’italiki ya mbere ibanziririza umwaka abenshi twizihiza kuko igihe tumaze guhera taliki 4 Nyakanga 1994, ni ibihe byahinduye byinshi. Ni imibereho, ubuzima kuri benshi bwatangiriye aho, ndetse n’abatarashoboye kubaho kugera kuri uwo munsi kubibuka bijyanye no kwibohora bitangirira aho. Ubuzima bw’Abanyarwanda, bw’u Rwanda, ni aho buhera.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudatezuka ku mpamvu zatumye bibohora, ahubwo ko bakwiriye guhitamo kugumana ukwibohora mu biganza byabo.

Ati: ” Mugomba guhitamo uko mubayeho, nimushaka kubaho nabi muzabaho nabi byo biranoroshye cyane. Ushaka kubaho nabi ntavunika, ubwabyo kutavunika bikubeshaho nabi. Ibivunanye ni ukubaho neza kubera ko kubabo neza urabikorera, urabivunikira.”

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda ajyanye no Kwibohora, yanditswe mu maraso y’abana barwo, asaba Abanyarwanda kutarebera ngo ayo mateka yanditswe n’amaraso y’ababo asibanganywe n’amateka y’amahimbano yandikwa na wino.

By’umwihariko yasabye urubyiruko rw’uyu munsi gukomeza ayo mateka n’iyo byaba bisaba gutanga maraso yabo kugira ngo atazasibwa na wino, cyane ko n’abanditse amateka yo kwibohora bari urubyiruko rwemeye guhara byose.

Kwibohora n’Umunsi w’Ubwigenge

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi wizihizwaho isabukuru yo Kwibohora ubera mu kwezi kumwe n’uw’Ubwigenge usubiza urushinge rw’isaha inyuma ho ini myaka 30 ubwo Abanyarwanda bahabwaga umudendezo w’igice.

Nubwo yemera ko atazi uburyo kwizihiza iyo minsi byaje guhurirana mu matariki yegeranye, Perezida Kagame avuga ko itandukanye n’ubwo ifite ibyo isangiye.

Yagize ati: “Itariki 4 Nyakanga, ni umunsi wo Kwibohora, uko byaje guhurira [n’iya 1] muri Nyakanga, ibyo ni ibindi ntafite uko ngomba kubisobanura, byarikoze. Ariko iyo minsi nubwo ihura ifite ibyo isangiye, ifite n’uko itandukanye.”

Yasobanuye ko u Rwanda rwasanze bitari ngombwa kwizihiza umunsi wo ku wa 1 Nyakanga, ngo hanyuma hongere hizihizwe uwa 4 Nyakanga, hafatwa umwanzuro wo kubihuriza ku ya 4 Nyakanga, ari na wo munsi Abanyarwanda bizihizaho ukwibohora kuzuye.

Aha yaboneyeho gusobanura ko taliki ya 1 Nyakanga ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge ku izina gusa, hari byinshi byagakwiriye kuba byarahindutse, ari na yo mpamvu habayeho urugamba rwo kurubohora kuko rwari rukiboshye.

“[…] Byiswe ko twahawe ubwigenge ariko uko iminsi igiye itera imbere, tugenda dusa n’aho twabusubije abari babuduhaye ungo mwikomereze n’ubundi ntitubishoboye. Abitwaga ko baduhaye ubwigenge barabusubirana, dusigarana izina, ubwigenge nyakuri butwarwa n’ubundi n’abari babubutubujije.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *