Afrika y’Epfo: Urubanza rwa Jacob Zuma rwongeye gusubikwa

Urukiko rwo muri Afrika y’Epfo rwongeye gusubika urubanza rwa Jacob Zuma wahoze ayobora iki gihugu. Jacob Zuma uregwa ibyaha byinshi birimo ruswa no kunyereza umutungo, nawe ubwe aracyategereje ubujurire yagejeje mu rukiko rw’ikirenge aho yihakana umushinjacyaha mukuru mu rubanza rwe.

Posted on: 19:57, 6 Aug 2022

0

24 Views

Mu gihe urubanza rwa Jacob Zuma rwasubukurwaga kuri uyu wa Mbere, uyu mukambwe ntiyashoboye kwitaba urukiko, abamuhagararira mu mategeko bakaba basobanuye ko afite ikibazo cy’uburwayi gikomeye kitatuma abasha kugera aho urubanza rwagombaga kuburanishirizwa.

Mu byaha bwana Zuma ashinjwa harimo ibyo kwakira ibiturire mu isoko ryo kugura intwaro muri 1990 afatanije na sosiyete yo mu gihugu cyo mu Bufaransa, isoko ryari rifite agaciro karenga miliyari ebyiri z’amadorali y’Amerika.

Jacob Zuma ahakana ibyaha aregwa byose akabyita urwango afitiwe na bagenzi be batavuga rumwe nawe mu ruhando rwa politiki.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *