Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanije n’isi yose mu kwizihiza umunsi wa Eid-Al Fitr

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 02 Gicurasi 2022, Abayisilamu bo mu Rwanda bazindukiye mu isengesho risoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan mu kwizihiza umunsi mukuru usoza icyo gisibogitagatifu (Eid-al Fitr).

Posted on: 09:35, 24 Aug 2022

0

26 Views

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) bwemeje ko isengesho ryo kuri uwo munsi mukuru ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo guhera saa 06h00 za mu gitondo.

Ni isengesho ryanabereye ku misigiti yo mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho Abayisilamu bateranye ari benshi bitandukanye n’uko byagendaga mu myaka ibiri ishize ubwo u Rwanda n’Isi yose byari byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Eid al-Fitr ni wo munsi mukuru wa mbere wizihizwa mu idini ya Islam, kikaba ari igihe cyo kubahiriza indangagaciro shingiro za Islamu harimo ubuntu, impuhwe n’amahoro.
Nyuma y’amasengesho ya mu gitondo, abagize Umuryango w’Abayisilamu bahurira hamwe bagasangira amafunguro, bahana impano kandi bakanishimana n’imiryango yabo, abaturanyi ndetse n’abo bakunda.

Uyu munsi ukurikira ukwezi bamara biyiriza. Abayisilamu bemera ko imwe mu mirongo ya mbere y’igitabo gitagatifu, Qu’ran, yahishuriwe Intumwa Muhammad mu kwezi kwa Ramadan. Bizera ko gusubiramo Qu’ran muri uku kwezi bikomeza ukwizera kwabo bityo bikaba bishyirwamo imbaraga nyinshi.

Kwiyiriza bifatwa nk’igikorwa cyo gusenga, bigafasha umuyisilamu kumva ari hafi y’Imana no kugira intege za roho ndetse n’ikinyabupfura bwite. Abasilamu bafata ifunguro kare cyane mu butaratandukana, iryo ryitwa suhoor cyangwa sehri, bakiyiriza amanywa yose kugeza izuba rirenze aho bashobora kongera gufata ifunguro, ryitwa “iftar” cyangwa “futoor”.
Ramadan kandi ni igihe Abayisilamu basabwa gufasha abakene, gukomeza umubano wabo n’Imana, kugira ubugwaneza no kwihangana. Muri uko kwezi, abemera bajya kandi ku musigiti ku masengesho ya nimugoroba yitwa Taraweeh (Tarawih ) aba gusa mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadan.

Uko amataliki y’Ilayidi agenwa

Ingengabihe ya kisilamu igendera ku ngengabihe y’ukwezi igizwe n’amezi 12. Ukwezi kwa Ramadan ni ukwa cyenda k’umwaka, Ilayidi igera ku ntangiriro y’ukwezi kwa 10, Shawwal.
Buri kwezi gutangira ku mboneko y’igisate cy’ukwezi (crescent) kukamara iminsi 29 cyangwa 30. Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru binyuranye, mu gihe cya kera ibi byakorwaga barebesheje ijisho gusa, ariko mu myaka ya vuba indebakure (telescope) n’ikoranabuhanga byagiye bikoreshwa.

Ibihugu bigendera ku mahame ya Islam biri ku ntera nini ku Isi, kuva muri Indonesia kugera muri Maroc, bivuze ko Abasilamu bamwe bashobora kubona ukwezi gushya mbere y’abandi.
Nk’ubu, bivugwa ko imboneko y’igisate cy’ukwezi kwaranze umunsi wa Eid-ul-Fitr k’uyu mwaka yagaragaye muri Philippines, Malaysia, Thailand na Brunei ariko mu Buhinde, Bangladesh, Pakistan na Sri Lanka bo barakomeza igisibo gitagatifu.

Prof Muhammad Abdel Haleem wo mu kigo Centre of Islamic Studies i Londres, ati: “Ubusanzwe, Makkah [muri Arabia Saoudite] ni ho bemezaga ko ukwezi kwabonetse. Rimwe na rimwe, no mu Burasirazuba bwo Hagati, ibihugu bituranye na bo bivuga ko byabonye ukwezi, ku minsi itandukanye.”

Ingengabihe y’ukwezi ubusanzwe iri munsi ho iminsi 10 ingengabihe ya Geregori (Gregorian Calendar) ikoreshwa henshi ku Isi. Bivuze ko buri mwaka Ramadan itangira iminsi 10 mbere. Nubwo Eid al-Fitr ari wo munsi uzwi cyane, si wo munsi wonyine wizihizwaho ilayidi ku ngengabihe ya kiyisilamu.

Undi munsi mukuru wa Eid al-Adha wizihizwa mu kwezi kwa Dhul-Hijjah. Uku ni ukwezi Abayisilamu babishoboye ku Isi yose bakora umutambagiro mutagatifu i Makkah al-Mukarramah (Mecca) muri Arabia Saoudite, uwo mutambagiro uzwi nka “Hajj” muri uyu mwaka biteganyijwe ko uzaba ku ya 7 kugeza ku ta 12 Nyakanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *