Abaturage bakomeje kwibasirwa n’inzuki muri Kayonza: Amaherezo azaba ayahe?

Ibi byabereye mu Murenge wa Murundi uherereye muri aka Karere ka Kayonza kuri uyu mbere tariki ya 12 Kamena 2023, ku manywa nyaruhanga, dore ko ababonye iri sanganya bavuga ko ryabaye ahagana saa tanu z’amanywa.   Abahuye niki kibazo ni abaturage bahingaga hafi y’ahegetse imitiba y’inzuki, bikaba bivugwa ko nyirabayazana yabaye umwana watambukaga hafi aho, […]

Posted on: 18:14, 13 Jun 2023

0

15 Views

Ibi byabereye mu Murenge wa Murundi uherereye muri aka Karere ka Kayonza kuri uyu mbere tariki ya 12 Kamena 2023, ku manywa nyaruhanga, dore ko ababonye iri sanganya bavuga ko ryabaye ahagana saa tanu z’amanywa.

 

Abahuye niki kibazo ni abaturage bahingaga hafi y’ahegetse imitiba y’inzuki, bikaba bivugwa ko nyirabayazana yabaye umwana watambukaga hafi aho, nyuma agatangira gutera amabuye kuri iyo mitiba maze inzuki nazo zikarubira, zigashoka mu bahingaga hafi aho. Mu bantu icyenda bibasiwe n’izi nzuki, babiri muri bo (umukecuru w’imyaka 57 n’umwana w’imyaka itatu) bahise bitaba Imana naho abandi batandatu bajyanwa ku kigo nderabuzima kuvurwa, ni mu gihe undi muntu umwe we yakomezanijwe ku bitaro bikuru kuko byagaragara ko arembye.

 

Bwana Bushayija, Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi yasabye abavumvu kwitwararika mu guhagika imitiba yabo, bakirinda kuyegereza ahatuye abaturage, anasaba abaturage kongera kwigisha abana babo kwirinda gukubaganya ibyatera ibibazo no kugendera kure urugomo urwo ari rwo rwose.

 

Si ubwa mbere muri aka Karere havuzwe ikibazo nk’iki, dore ko muri Gashyantare 2022 inzuki zariye bikabije abana 8 b’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri ya Rwisirabo ruherereye mu Murenge wa Mwiri, naho Ukuboza muri uwo mwaka inzuki zikaba n’ubundi zari zariye batandatu bo mu Murenge wa Rwinkwavu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *