Abarimu bane bafashwe bakuriramo umunyeshuri inda

Abarimu 4 bo muri Sainte Trinité de Nyanza, ku wa Gatatu, bafatiwe mu cyuho bari gukuramo inda umunyeshuri bigishaga, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Butansinda, Akagari ka Butansinda, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko abo barimu bafatiwe mu nzu y’umwe muri bo, aho bari bamaze kumuha imiti ikuramo […]

Posted on: 11:25, 13 Jul 2023

0

29 Views

Abarimu 4 bo muri Sainte Trinité de Nyanza, ku wa Gatatu, bafatiwe mu cyuho bari gukuramo inda umunyeshuri bigishaga, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Butansinda, Akagari ka Butansinda, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko abo barimu bafatiwe mu nzu y’umwe muri bo, aho bari bamaze kumuha imiti ikuramo inda, nyuma y’aho abaturage batanze amakuru, aho banahwihwisaga ko umwe muri abo barimu ari we waba yaramuteye inda.

Bivugwa ko uwo munyeshuri yoherejwe mu Bitaro bya Ruhango akiri muzima kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigoma bwavuze ko bwatunguwe n’ayo makuru, bukaba bwizeye ko inzego z’ubugenzacyaha zizagaragaza ukuri, cyane ko abo barimu bafatiwe mu cyuho bahise batabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.

Ubuyobozi bwa RIB burashimira abaturage ku bw’ubufatanye berekana mu gutanga amakuru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *