Abanyeshuri bagiye gutangarizwa amanota y’ibizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iramenyesha Abanyarwanda ko ejo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022/2023. Ni mu itangazo iyo Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, tariki 11 Nzeri 2023, rimenyesha Abanyarwanda ko uwo muhango wo […]

Posted on: 20:48, 11 Sep 2023

0

28 Views

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iramenyesha Abanyarwanda ko ejo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022/2023.

Ni mu itangazo iyo Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, tariki 11 Nzeri 2023, rimenyesha Abanyarwanda ko uwo muhango wo gutangaza ayo manota, uzanyura ku murongo wa Youtube w’iyo Minisiteri.

Abanyeshuri bazatangarizwa amanota mu mashuri abanza ni 202,967, nyuma y’uko ku itariki 17 Nyakanga 2023 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, aho byitabiriwe n’abahungu 91,067 mu gihe abakobwa ari 111,900.

Ni mu gihe mu cyiciro rusange (Tronc Commun), abana bagiye gutangarizwa amanota basaga ibihumbi 130.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *