Abahatanira umwanya wo gutoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ni bantu ki ?

Nyuma yaho Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riitangarije ko ritazongerera amasezerano umutoza Mashami Vincent kubera umusaruro udahagije yagiye atanga mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagabo, iri shyirahamwe ryahise rinatangaza ko hakenewe uwo kumusimbura.

Posted on: 14:34, 7 Aug 2022

0

25 Views

Kugeza ubu abatoza 10 nibo bamaze kugaragaza ko bifuza aka kazi. Muri bo kandi harimo Alain Giresse uzwi cyane ku mugabane w’Afrika kuko yatoje amakipe menshi nka Mali, Senegal, Tunisia na Gabon. GUsa uyu mugabo aherutse gufata akazi ko gutoza ikipe ya Kossovo, akaba yaranitwaye nez a kuko yatsinze ikipe y’igihugu ya Burkinafaso 5-0, umukino wabaye ku wa Gatanu.

Kuri uru rutonde rero rw’abatoza 10 rwashyizwe hanze na FERWAFA, twabahitiyemo amazina ane ahabwa amahirwe kurusha andi.
Sebastien Migne (France)

Migne w’imyaka 49, amaze kugira ubunararibonye mu mupira wo muri Afurika kuko yatoje ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Kenya, Guinée Equatoriale ndetse n’ikipe ya Marumo Gallants yo mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

Igitangaje kuri uyu mugabo gusa ni uko aho hose yanyuza ari umutoza mukuru ntiyari yigera na rimwe arangiza amsezerano. Mu ikipe y’igihugu ya Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse na Guinée Equatoriale hose yagiye agenda nyuma y’umwaka umwe gusa. Mu ikipe ya Marumo Gallants naho yirukanywe nyuma y’umwaka umwe gusa azira umusaruro mubi yagaragazaga ndetse no gutukana na Choeu Harris, umuyobozi wa tekiniki muri iyi kipe.

Sunday Olliseh (Nigeria)
Mu gihe FERWAFA yaba yifuza umutoza w’inzobere muri ruhago ku mugabane w’Afrika, uyu niwe mukandida yagakwiye guha amahirwe.

Sunday yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles, aho yatwaranye nayo igikombe cya Afrika cya 1994, yegukana umudari wa zahabu mikino olempike yo mu mpeshyi yo muri 1996 ndetse anakina ibikombi by’isi byo muri 1994 na 1998. Sunday yanakinnye mu makipe akomeye ku mugabane w’I Burayi nka Ajax, Dortmund ndetse na Juventus.

Olliseh yatangiye akazi k’ubutoza mu Bubiligi aho yatozaga mu cyiciro cya gatat, mu mwaka w’imikino wa 2014-2015. Umwaka umwe nyuma yaho yaje guhabwa akazi k’ubutoza mu ikipe y’igihugu ya Nigeria, anatangira yitwara neza kuko yatsinze imikino 12 muri 14 yatoje.


Yahisheje ikipe ya Nigeria itike yo kwitabira imikino ya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016, anegukana umwanya wa mbere mu itsinda mu mikino guhatanira itike y’igikombe cy’isi muri 2018 ariko nyuma yaho aza guhita asezera ku gutoza ikipe y’igihugu kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria ritari ryubahirije amasezerano bagiranye.

Hossam Mohamed El Badry (Misiri)

Nubwo nta kipe y’gihugu uyumugabo yari yatoza, uyu mugabo afite ubunararibonye kuko yegukanye igikombe cya champion’s league na Super Cup ku mugabane w’Afrika. Kuri ibi kandi haniyongeraho ibikombe bitatu bya shampiyona yatwaranye n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri.

Yanatwaye kandi igikombe cya shampiyona mu gihugu cya Sudani mu mwaka wa 2011 ari kumwe n’ikipe ya Al Merreikh.

Stephane Constantine (England)

Uyu mugabo afite ubunararibonye mu kazi ko gutoza burenga imyaka 20, aho yatoje amakipe y’ibihugu arimo Ubuhinde na Nepal ndetse n’amakipe atandukanye yo mu gihugu cya Chypre.

Ku mugabane wa Afrika yatoje igihugu cya Malawi muri (2007-2008), Sudani (2009-2010) anatoza u Rwanda muri 2014. Mu gihe ikipe y’igihugu yatozwaga na Stephane Constantine nibwo bwa mbere u Rwanda rwaje ku mwanya w’imbere ku rutonde rwa FIFA kuko rwari ku mwanya wa 68.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *