Abadepite b’u Rwanda bemeje ishyingirwa ry’abafite imyaka 18
Abadepite bavuze ko guha uburenganzira umuntu w’imyaka 18 akemerera gushyingirwa nta kibazo kirimo. Babigarutseho mu gihe kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 batangiye gutora itegeko rigenga abantu n’umuryango, rigizwe n’ingingo 405 zikubiye mu mitwe 18. Iyi mishinga mishinga yagejejwe imbere y’inyeko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite muri Werurwe uyu mwaka. Mu ngingo zayo harimo uburyo bushya […]
Abadepite bavuze ko guha uburenganzira umuntu w’imyaka 18 akemerera gushyingirwa nta kibazo kirimo.
Babigarutseho mu gihe kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 batangiye gutora itegeko rigenga abantu n’umuryango, rigizwe n’ingingo 405 zikubiye mu mitwe 18.
Iyi mishinga mishinga yagejejwe imbere y’inyeko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite muri Werurwe uyu mwaka.
Mu ngingo zayo harimo uburyo bushya bw’imicungire y’umutungo hagati y’abashakanye; ndetse n’uburyo bwo kwemeza ubutane.
Mu kwemeza ubutane, kuba umwe mu bashakanye atacyifuza kubana na mugenzi we; bizajya biba bihagije ko urukiko rwemeza ubutane bwabo.
Muri uwo mushinga kandi harimo ko mu gihe cyo gushyingirwa imbere y’amategeko; umwanditsi w’iranga mimerere ariwe wenyine uzajya afata ku ibendera ry’igihugu.
Ibi bitandukanye n’uko byari bisanzwe, aho abarahiriraga kubana babikoraga bafashe ku ibendera.
Uyu mushinga uje nyuma y’uko hari bamwe bagiye bagaragara bakora ibihabanye n’indahiro ahubwo bagakora ibisa n’urwenya.
Hari n’abataratinyaga kuvuga ko imigirire nk’iyo ikwiriye guhanwa kuko bisa no gukinira ku ibendera ry’igihugu.
Leave a Comment