Minisiter of Happiness yashinje umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza guhubuka

Uko iminsi ishira indi igataha, imbuga nkoranyambaga ziri gutungura benshi bitewe n’udushya turi kuzigaragaraho! Bamwe bagiye bashyira amabanga ya bagenzi babo hanze ariko uko byaba kose inkuru ya ba Big Energy barangajwe imbere na Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago, iracyari ku gasongero ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa X! Iyi nkundura bamwe murayibuka aho yatangiye […]

Posted on: 16:07, 25 Sep 2024

0

16 Views

Uko iminsi ishira indi igataha, imbuga nkoranyambaga ziri gutungura benshi bitewe n’udushya turi kuzigaragaraho!

Bamwe bagiye bashyira amabanga ya bagenzi babo hanze ariko uko byaba kose inkuru ya ba Big Energy barangajwe imbere na Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago, iracyari ku gasongero ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa X!

Iyi nkundura bamwe murayibuka aho yatangiye Yago agaragaza ko hari ibibazo mu ruganda rw’Imidagaduro yewe ko yanagambaniwe igihe kirekire hafi no kwicwa.

Gusa bitewe n’amagambo yagiye akoresha, RIB yagaragaje ko uyu musore yahunze igihugu mu gihe yakorwagaho iperereza! Ibi byose murabyibuka n’uko Yago yasabye imbabazi aho yagiye akora amakosa mu biganiro yagiye atambutse.

Ibya Big Energy yikomwe na RIB aho igaragazwa nk’agatsiko ariko Yago akagaragaza ko ari abakunda ibikorwa bye nabyo murabyibuka nk’ibyabaye ejo!

Muri uku gusubirikanya reka ngaruke ku mbwirwa ruhame ya Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi uherutse gukomoza ku bya Big Energy yendeye kubyo RIB yari yatangaje!

Aha yagiraga ati “mujya mwumva abantu RIB ikunda kuvuga ngo Big Energy! Buriya ibintu bitangira byitwa Big Energy, bigatangira mubona ari akantu gatoya; bikarangira wabipfira. Bikarangira mukoze ishyano.”

“Iyo bakubwiye ngo bireke, bariya bantu (RIB) ni bakuru bafite amakuru tudafite, ni inzego z’iperereza, bivemo. Ntuzane ibintu byo kujya impaka bireke.”

Abakurikira neza iby’imbuga nkoranyambaga muribuka ko Yago nawe yagize icyo asubiza Utumatwishima wari wakomoje kuri iri tsinda yita abakunzi b’ibikorwa bye ariko riswe Agatsiko! Aha Yago yagaragaje ho hari ibiri kwirengagizwa ahubwo icyasha kigasigwa we!

Nyuma Minisitiri yemereye uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru ko we n’iryo tsinda abamereye kubakira akabereka umurongo mwiza wo gukoreramo.

Iby’iyi mihanga byabaye nk’indirimbo zo mu njyana ya Lumba! Ngo nizo ugira ngo zirarangiye kandi zikomeje! Kuwa 24 Nzeri 2024, umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza unamenyerewe cyane ku rubuga rwa X yanze kuripfana agira icyo avuga kubutumwa ba Minisitiri Utumatwishima.

Mu mvugo yuje ubwenge yagize ati “Nyakubahwa Minister, umubyeyi mu bana be aca urubanza araramye. Ntarema urwango cyangwa se ngo ateranye abo ashinzwe kureberera.”

“Ntatererana ugeze ahabi cyangwa uguye mu makosa, ahubwo amukebuza ubugwaneza, agahora aharanira ko ubumwe n’urukundo biganza mu bo areberera.”

Arakomeza ati “iyo bitabaye ibyo, umwe yataka ntiyumvwe, yatabaza akimwa amatwi, umuryango ucikamo ibice, abatoneshwa n’abatereranwa bagahora bahanganye kandi ntibikunda kurangira neza.”

Uyu munyamakuru yasabye ko inzego z’iperereza zakora akazi kazo, ariko nabo nk’abashinzwe urubyiruko (Minisiteri) bagahaguruka bakareba ikibazo gihari, kandi bigakorwa kibyeyi ntawe uhutajwe.

Mu mvugo isa n’izimije, asoza yongeraho ko uhinga ataba urwiri aho kururandura, bitinda rukamera rukaruta imyaka bityo umuhinzi agakurizaho igihombo.

Nyuma y’ubu butumwa, uwiyita Minisiter of Happiness abinyujije ku rubuga rwe rwa X yabajije umunyamakuru Niwemwiza niba yabanje gutekereza ku byo yanditse! Avuga ko we abona yahubutse.

Ati “aya magambo wanditse wayatekerejeho? Njye ndabona uhubutse! Nkurikije ubwenge uzi, abagukurikira…ntiwakabaye uri umwe mu batumva umurongo abayobozi batanga.”

Asubiza uyu munyamakuru avuga ko niba inzego z’iperereza zaragaragaje ko ahantu hari ikibazo runaka, bikaba bihagurikije Minisitiri yakabaye ashyigikira izo nzego kuko hari amakuru zifite kandi zizewe, cyangwa agahitamo guceceka.

Arakomeza ati “naho utugambo turimo ngo, ubugwaneza, kuruma uhuha, sijuwi nini na nini…ahagaragaye ivangura rishingiye ku Ubwoko, akarere…tujye dushyigikira abayobozi bacu igihe babiha umurongo.”

Ng’ibyo iby’iyi mihanda umugani w’abato bayise “imihanda” nyine! Reka twe dutegereze umurongo bizahabwa n’inzego z’ibishinzwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *