Umuhanzi Valens NIZEYIMANA yasohoye indirimo ye ya mbere yise “Ni Mwiza” aho agaragaza ko yahuye n’Imana

Umuhanzi Valens NIZEYIMANA usanzwe ari umuririmbyi muri Kiliziya gatorika yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Ni Mwiza”. Ni indirimo irimo ubutumwa bugaragaza ubwiza bw’Imana binyuze mu byo yamukoreye. Hari aho agira ati “reka nzamuke wa musozi w’ubuzima bwanjye, maze ntangarize bose uwo twahuye, mubabwire uwo Mwami we ni mwiza ntabwo ahinduka!” Aha agaragaza ko hari […]

Posted on: 14:32, 5 Sep 2024

1

21 Views

Umuhanzi Valens NIZEYIMANA usanzwe ari umuririmbyi muri Kiliziya gatorika yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Ni Mwiza”.

Ni indirimo irimo ubutumwa bugaragaza ubwiza bw’Imana binyuze mu byo yamukoreye.

Hari aho agira ati “reka nzamuke wa musozi w’ubuzima bwanjye, maze ntangarize bose uwo twahuye, mubabwire uwo Mwami we ni mwiza ntabwo ahinduka!”

Aha agaragaza ko hari byinshi Imana yamukoreye birimo ibyo yamurokoye ndetse n’ibyo yamugejejeho.

Muri iyi ndirimbo n’ubwo aririmba asa n’uwivuga ubwe, ariko igaragaza ubuzima bukomeye muntu acamo ariko Imana ikamuba hafi ikamuha ibyo akeneye ndetse atari yiteze.

Uyu muririmbyi ashimangira ko anyuzwe no kuba afite Imana.

Umuhanzi Valens winjiye mu bikorwa byo kuririmba ku giti cye, asanzwe ari umuririmbyi wa Christus Regnat isanzwe irimbira muri Paroisse Regina Pacis-Remera.

Akaba n’umwe mu bagize Chouer Internationale et Ensemble Instrumental de Kigali; itsinda rimaze kumenyerwa hano mu Rwanda dore ko rinyuzamo rikanasubiramo indirimbo zidakoreshwa mu kiriziya cyangwa mu rusengero.

Valens Nizeyimana yazamuriye impamo ye yo kuririmba muri Chorale le Bon Berger ikorera muri Kaminuza y’u Rwanda Butare, ni mu gihe nyine yari umunyeshuri muri Kaminuza.

https://www.youtube.com/watch?v=W1T4K7q1BmU

1 Comment

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *