IPRC Musanze yaciye agahigo itwara ibikombe biri mu marushanwa ya Rwanda Polytechnic abaye ku nshuro ya mbere

IPRC Musanze yahize andi makipe yegukana ibikombe bibiri mu byakiniwe mu marushwa ahuza amashuri yose ya Rwanda Polytechnic (RP) harimo icya Ruhago na Volleyball y’abagabo. Ni mu mikino imaze hafi amezi abiri n’igice ariko ikaba yasorejwe ku kibuga cya IPRC Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, tariki a 1 Kamena 2024, hakinwa umukino wa nyuma muri […]

Posted on: 12:34, 2 Jun 2024

0

41 Views

IPRC Musanze yahize andi makipe yegukana ibikombe bibiri mu byakiniwe mu marushwa ahuza amashuri yose ya Rwanda Polytechnic (RP) harimo icya Ruhago na Volleyball y’abagabo.

Ni mu mikino imaze hafi amezi abiri n’igice ariko ikaba yasorejwe ku kibuga cya IPRC Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, tariki a 1 Kamena 2024, hakinwa umukino wa nyuma muri Ruhago.

Saa Cyenda za nimugoroba nibwo IPRC Musanze yageze ku mukino wa nyuma itsinze IPRC Tumba yacakiranye na IPRC Gishari yasezereye IPRC Ngoma.

Umukino warimo ishyaka ku mpande zombi watangiye nta n’imwe ibasha kugera imbere y’izamu byoroshye ariko uko iminota yigira imbere IPRC Gishari ikinjira mu mukino, byatumye ifungura n’amazamu mbere.

Iki gitego cyatsinzwe na Kubwimana Olivier nicyo cyajyanye amakipe yombi mu karuhuko ariko Haragirimana Elysée abona icyo kwishyura mu cya kabiri bituma IPRC Musanze izamura icyizere.

Izi mbaraga kandi zatumye Haragirimana abona ikindi gitego cyahesheje intsinzi IPRC Musanze ya 2-1, ihita inegukana irushanwa rihuza amashuri ahuriye mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’lmyuga n’Ubumenyingiro ryabaye ku nshuro ya mbere.

Haragirimana Elyse niwe watsindiye IPRC Musanze

Si muri ruhago gusa IPRC Musanze yegukanye igikombe kuko n’icya Volleyball yahatambutse gitwari mu cyiciro cy’abagabo ariko mu bagore, uyu mukino wegukanwa na IPRC Kigali.

Muri Basketball IPRC Kigali yegukanye irushanwa mu bagabo, IPRC Huye iryegukana mu bagore.

Haragirimana Elysée witwaye neza ku mukino w’uyu munsi yagaragaje ko iyi mikino hari umusanzu ishobora kugira ku myigire y’umunyeshuri. Ati “Turanezerewe kugitwara ari ubwa mbere, ariko nanone ntitwakwibagirwa amasomo kuko iyi ni siporo iturindira ubuzima bityo tukayitwaramo neza.”

Umuyobozi wa IPRC Huye akanaba uhagarariye iyi mukino Lt. Col. Dr. Barnabe Twabagira yavuze ko imikino yabaye yasize hagaragaye abakinnyi beza mu bakobwa n’abahungu bazahagararira RP mu mikino izayihuza n’izindi kaminuza.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RP, Dr. Mucyo Sylvie yavuze ko imikino igira uruhare runini mu buzima bwa buri munsi akaba ariyo mpamvu yifuza ko umwaka utaha ubwitabire bwakwiyongera.

Yagize ati “Tubikora kugira ngo twidagadure, tunanure ingingo, twige gukorera hamwe no kubahiriza gahunda. Umwaka utaha rero turashaka ko ibigo byose byaseruka mu mikino yose kandi mu bahungu n’abakobwa.”

Imikino yabaye ku nshuro ya mbere ariko guhera uyu mwaka izakomeza kubaho buri mwaka n’imikino ikinwa yiyongere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *