Muri Rwanda Peace Academy hatangirijwe amahugurwa yitezweho kuzamura ubumenyi bw’Abasirikare n’Abapolisi mu kubungabunga uburenganzira bw’Umwana

Amahugurwa y’Abasirikare n’Abapolisi ku gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare ndetse no mu mitwe yitwaje intwaro yatangirijwe muri Rwanda Peace Academy ikigo giherereye mu karere ka Musanze. Ni amahugurwa yateguwe na Dallaire Institute for Children, Peace and Security ku bufatanye na Minisiteri y’ingabo Ikigo cy’Igihu cya Gisirikare ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cya Polisi. Umuyobozi wungirije wa Dallaire […]

Posted on: 19:37, 13 May 2024

0

38 Views

Amahugurwa y’Abasirikare n’Abapolisi ku gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare ndetse no mu mitwe yitwaje intwaro yatangirijwe muri Rwanda Peace Academy ikigo giherereye mu karere ka Musanze.

Ni amahugurwa yateguwe na Dallaire Institute for Children, Peace and Security ku bufatanye na Minisiteri y’ingabo Ikigo cy’Igihu cya Gisirikare ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cya Polisi.

Umuyobozi wungirije wa Dallaire Institute for Children, Peace and Security Mujawase Francisca yatangaje ko aya mahugurwa aje gushimangira ubunyamwuga mu birebana no kurengera umwana.

Ati “aya mahugurwa ni ay’umwihariko kubera ko azabongerera ubushobozi. Aba ni abanyamwuga bita ku bibazo by’abana, baba bari mu butumwa bw’amahoro cyangwa se bari mu zindi nshingano zabo za buri munsi. Bazahabwa ubumenye bwo kugenzura ibyo bibazo by’abana ndetse no kubitangaho amakuru ku gihe kandi kinyamwuga.”

Yakomeje asobanura ko bafite icyizere ko aya masomo azarenga imipaka dore ko u Rwanda ruri imbere mu kwimakaza uburenganzira bw’umwana; ibi bishimangirwa n’uko hari abaza kwigira ku Rwanda bityo bakazasangizwa n’ubwo bumenyi burebana no kurengera umwana arindwa kwinjizwa mu mitwe yitwaje intaro.

Agira ati “ikindi tuba tugamije, tuzi ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitanga umusanzu mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi. Iyo twigishije abanyamwuga tuba twiteze ko ubutumwa bazabutanga hanze y’igihugu mu nshingano bazaba bahawe ndetse no mu buzima busanzwe. ”

IP Alice Mukantwari ni umu polisi ukora mu ishami ry’amategeko; yasobanuye ko nk’umwe mu basanzwe bashinzwe kurinda umutekano w’abantu n’ibintu, yiteze kunguka byinshi byisumbuye kubyo yari asanzwe azi.

Ati “nka Polisi dushinzwe umutekano w’abantu n’ibintu byabo kandi abana nabo barimo. Aho tujya mu butumwa bw’amahoro haba mu bihugu birimo intambara ndetse n’ibihugu birangiyemo intambara, abana baba bafite ibibazo bitandukanye.”

“Muri aya mahugurwa twiteguye kumenye ngo ni iki kidasanzwe cyangwa kizarenga kubyo twari dusanzwe dukora mu gufasha abana cyangwa mu kurinda uburenganzira bwabo mu gihe cy’intambara ndetse n’igihe hari amahoro.”

Lt Col. Athanase Rugemintwaza uru mu ngabo z’u Rwanda nawe ashimangira ko nk’abanyamuga mu rwego rwa Gisirikari na Polisi aya mahugurwa ari impamba izabafasha kwigisha kurengera umwana mu bihugu bitandukanye bakoramo ubutumwa.

Mu gutangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi ushinzwe amasomo mu Kigo cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) Lt. Col Innocent Nkubana yasobanuye ko abagiye guhugurwa bazabsoza bafite ubushobozi bwo kumenya igisabwa kugira ngo bakumire ihohoterwa ry’umwana.

Nk’uko u Rwanda rufite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro, Lt Col. Nkubana yasabye abagiye guhugurwa kuba ijisho rikumira kwinjiza abana mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro.

Ati “Umwana aba adafite isesengura ku bijyanye no guhitamo icyiza n’ikibi iyo umushyize mu gisirikare muri icyo gihe akora ibintu bitajyanye n’ubwenge bwe. icyo tubasaba ni ugukurikira amasomo kuko yose ashingiye ku burenganzira bw’umwana.”

“Icyo tubitezeho ni uko bazaba intumwa aho bazaba bagiye kurinda amahoro mu bihugu bya Afurika ku buryo bazaba ijisho ry’abo bana kugira ngo babakumire kujya muri iyo mirimo itabakwiriye.”

Aya mahugurwa yatangijwe kuwa 13 Gicurasi akazasozwa kuwa 17 Gicurasi 2024. Yitabiriwe n’abasirikare 10 ndetse n’abo mu rwego rwa Polisi 9 bose bo mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *