Rayon Sport idafite icyo iharanira muri Shampiyona yagaragaje intege nke isezererwa na Bugesera FC mu gikombe cy’amahoro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2024, Rayon Sport yasabwaga gutsindira Bugesera Fc kuri Stade y’akarere ka Bugesera ibitego bibiri ku busa kugira ngo ibashe kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’ubukombe yatsikiriye kuri Kigali Pele Stadium ihatsindirwa igitego kimwe ku busa. Iyi Bugesera yari yasuye yakinishije […]

Posted on: 17:49, 23 Apr 2024

0

37 Views

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2024, Rayon Sport yasabwaga gutsindira Bugesera Fc kuri Stade y’akarere ka Bugesera ibitego bibiri ku busa kugira ngo ibashe kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Ni nyuma y’uko iyi kipe y’ubukombe yatsikiriye kuri Kigali Pele Stadium ihatsindirwa igitego kimwe ku busa. Iyi Bugesera yari yasuye yakinishije abasimbura benshi dore ko yiteguraga undi mukino mu mpera z’icyumweru bituma yicaza inkingi zayo za mwamba.

Kuri uyu wa kabiri iminota 90′ ndetse n’ine y’inyongera yashize Rayon Sport itarabasha kureba mu izamu rya Bugesera FC.

Ibi byatumye Bugesera iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya  kabiri, yerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro itsinze ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri ku busa bwa Rayon mu mikino yombi.

N’ubwo umukino warangiye neza, wakurikiwe n’ubushyamirane hagati y’amakipe yombi byatumye umusifuzi wo hagati Mukansanga Salma itanga amakarita atukura kuri Isingizwe Rodrigue wa Bugesera FC ndetse na Yussef Rab wa Rayon Sport.

Ku rundi ruhande ikipe ya Police FC yakinaga na Gasogi United. Umukino warangiye Police Fc itsinze Gasogi igitego kimwe, mu gihe umukino ubanza Gasogi nayo yari yatsinze Police igitego kimwe.

Ibi byasabye amakipe yombi kujya muri za Penaliti aho byarangiye Police FC isezereye Gasogi United kuri Penaliti 4 kuri 3 za Gasogi muri penaliti 6 kuri 6 zatewe.

Police FC ikaba yasanze Bugesera FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *