Perezida w’u Rwanda n’uw’Ubufaransa bagiranye ibiganiro binyuze kuri Telefone

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Ubufaransa Emmanuel Macron baganira ku ngingo zitandukanye zirimo uko umubano hagati y’ibihugu byombi warushaho gutezwa imbere no mu zindi nzego. Nk’uko byanditswe ku rukuta rwa Perezidansi y’u Rwanda, aba bombi banaganiriye ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, igice gituranye n’u […]

Posted on: 16:55, 23 Apr 2024

0

32 Views

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Ubufaransa Emmanuel Macron baganira ku ngingo zitandukanye zirimo uko umubano hagati y’ibihugu byombi warushaho gutezwa imbere no mu zindi nzego.

Nk’uko byanditswe ku rukuta rwa Perezidansi y’u Rwanda, aba bombi banaganiriye ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, igice gituranye n’u Rwanda mu Burengerazuba bwarwo bushyira Amajyaruguru.

Perezida Kagame na mugenzi we bongeye gushimangira ko inzira y’ibiganiro bya politiki ari yo yonyine ishobora gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke n’intambara bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu hari inzira ebyiri zigamije gukemura ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo binyuze mu biganiro, birimo ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, byose bifite intego yo gufasha Congo kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’umutekano ifite.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *