Imigi 100 ifite ikirere gihumanye kurusha indi ku isi iri muri Aziya, 83 muri yo iri mu gihugu kimwe

Imigi ijana ifite ibikorwa byinshi byangiza ikirere yagaragaye muri Aziya nk’uko byashyizwe ahagaragara na Raporo y’ikigo IQ Air cyo mu Busuwisi. Iyi migi ifite uruhare runini mu kugira umwuka mubi unashyira mu byago ubuzima bw’ama miliyoni atuye isi. Iyi Raporo ishingira ku bipimo fatizo by’umwuka byagenwe n’umuryango w’abibumbye (2.5PM), yakorewe ku migi 7,812 yo mu […]

Posted on: 17:24, 19 Apr 2024

0

27 Views

Imigi ijana ifite ibikorwa byinshi byangiza ikirere yagaragaye muri Aziya nk’uko byashyizwe ahagaragara na Raporo y’ikigo IQ Air cyo mu Busuwisi. Iyi migi ifite uruhare runini mu kugira umwuka mubi unashyira mu byago ubuzima bw’ama miliyoni atuye isi.
Iyi Raporo ishingira ku bipimo fatizo by’umwuka byagenwe n’umuryango w’abibumbye (2.5PM), yakorewe ku migi 7,812 yo mu bihugu 134; ishingira nanone ku bipimo ibihumbi 30 by’umuka w’ikirere biri mu bushakashatsi bw’ibigo birimo ibyigenga, Guverinoma, za Kaminuza, Imiryango itari iya Leta, ndetse n’abanyamasiyanse batandukanye.
Nk’uko bigaragazwa n’ibi bipimo byashyizweho n’inshami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, umwuka urengeje PM 2.5 uba watangiye kwandura ibi bigapimwa muri za Mikorogaramu (Micrograms) kuri Metero Kibe (Meter Cube) µg/m3 ; igipimo fatizo cya PM 25 kikaba 5µg/m3.
Kuri ibi bipimo, igihugu cya Bangladesh nicyo kiri imbere mu kugira ikirere gihumanye aho cyarenze byikubye hafi inshuro 16 ku bipimo fatizo by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.
Iki gihugu kiri ku kigero cya 79.9 µg/m3, kikaba gikurikiwe n’ibihugu birimo pakisitani n’ubuhinde bwihariye kugira imigi 10 iri imbere mu kugira ibikorwa byinshi byangiza ikirere.
Muri iki gihugu cy’Ubuhinde niho hari umugi ufite umwuka wanduye kurusha indi migi yose yo ku isi. Uwo ni umugi wa Begusarai uri mu ya Leta ya Bihar.
Ku bipimo by’umuka bya PM 2.5 uyu mugi wikubye inshuro zirenga 23 aho ufite 118.9; muri iyi Raporo ya IQAir, uyu mugi ukurikiwe n’indi irimo Guwahati, Assam, Delhi, Mullanpur ndetse na Punjab yose yo mu Buhinde.
Abantu babarirwa muri za miriyoni bapfa buri mwaka bazize ibibazo by’ubuzima bijyanye n’umwanda. Ubushakashatsi bwasohotse muri BMJ mu Gushyingo bwerekana ko ihumana ry’ikirere rituruka ku bicanwa biva mu kirere ryica abantu miliyoni 5.1 ku isi buri mwaka.
Hagati aho, OMS ivuga ko abantu miliyoni 6.7 bapfa buri mwaka bazize ingaruka ziterwa no guhumanya ikirere bikomoka ku bidukikije ndetse n’ibyo mu ngo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *