Nyamasheke: impanuka y’imodoka yari twaye ingurube yahitanye umushoferi wayo

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari ivanye ingurube mu isoko ryo muri Nyamagabe yerekeza mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, yakoze impanuka ikomeye yahitanye umushoferi wayo n’ingurube 12 muri 36 yari ahetse. Ni mu gihe hari n’abandi bantu icyenda bari baziherekeje bakomerekeye muri iyo mpanuka yatewe n’uko iyo modoka yacitse feri maze umushoferi akayigongesha […]

Posted on: 08:23, 21 Nov 2023

0

32 Views

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari ivanye ingurube mu isoko ryo muri Nyamagabe yerekeza mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, yakoze impanuka ikomeye yahitanye umushoferi wayo n’ingurube 12 muri 36 yari ahetse.

Ni mu gihe hari n’abandi bantu icyenda bari baziherekeje bakomerekeye muri iyo mpanuka yatewe n’uko iyo modoka yacitse feri maze umushoferi akayigongesha agerageza kwitabara.

Iyo modoka yakoze impanuka igeze mu Kagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’uwo Murenge w’Akarere ka Nyamagabe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Hagabimfura Pascal, yemeje iby’ayo makuru ashimangira ko ubusanzwe imodoka zikura ingurube mu masoko atandukanye y’Akarere ka Nyamagabe, zigaca inzira ya Nyungwe zigakomereza i Gisovu mu Karere ka Karongi.

Bivugwa ko zinyura muri Santeri y’ubucuruzi ya ya Nyarusiza, Umurenge wa  Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, zigakomereza mu Kagari ka Gitwe mu Murenge wa Karambi zijya mu Kagari ka Cyimpundu mu Murenge wa Kirimbi.

Iyo zigeze aho i Kirimbi zirabanza zikaruhuka mbere yo gukomeza zikerekezwa mu Isoko Mpuzamahanga rya Rugali riherereye mu Murenge wa Macuba.

Gitifu Hagabimfura ati: “Yageze mu Kagari ka Gitwe muri uyu Murenge wacu, umushoferi wari uyitwaye witwaga  Tuyisenge Elias w’imyaka 30,  atwayemo ingurube 36 n’abantu tutamenye umubare ariko benshi,  abura feri, arwana na yo ishaka kumujyana mu kabande, ayikubita mu mukingo  irangirika bikomeye na we ahita apfa.

Yakomeje avuga ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo ku wa  Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

Yakomeje agira ati: “Ingurube zapfuye hafashwe umwanzuro wo kuzitaba kuko amategeko atemera ko ziribwa. Abakomeretse  bakomeje kwitabwaho n’abaganga.”

Yasabye abashoferi kujya basuzuma ibinyabiziga batwaye mbere yo kubihagurutsa, aba batwara amatungo bakanagabanya umubare w’abayaherekeje kuko hari igihe babarundamo ari benshi birengagije ibibazo bashobora guhuriramo na byo.

Nyakwigendera yari akiri ingaragu, akaba yabaga iwabo mu Murenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023 nibwo umurambo we washyinguwe.

Ni impanuka ya 3 ibaye mu minsi 2 gusa mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, aho iyabanje yabaye ku wa 17 Ugushyingo ihitana abantu 3 n’inka 18, bukeye ku wa 18 Ugushyingo umunsi iyi iba haba n’indi y’ikamyo ahitwa ku Munimba mu Kagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, ihitana umushoferi wari uyitwaye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *