Uwahoze ari intumwa ya rubanda mu rugamba rwo gufasha abashaka guca ukubiri n’ubusinzi

Mbonimana Gamariel wahoze ari intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ariko akaza kwegura mu Ugushyingo 2022 nyuma yo gufatirwa mu cyuho atwaye imodoka kandi yanyoye ibisindisha, kuri ubu afite gahunda yo gutangiza itsinda ryo gufasha abifuza gutandukana n’ubusinzi. Mbonimana w’imyaka 43, avuga ko ku giti cye yaretse inzoga nyuma yo kubona ibibazo zamuteje, ndetse […]

Posted on: 16:37, 20 Nov 2023

0

22 Views

Mbonimana Gamariel wahoze ari intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ariko akaza kwegura mu Ugushyingo 2022 nyuma yo gufatirwa mu cyuho atwaye imodoka kandi yanyoye ibisindisha, kuri ubu afite gahunda yo gutangiza itsinda ryo gufasha abifuza gutandukana n’ubusinzi.

Mbonimana w’imyaka 43, avuga ko ku giti cye yaretse inzoga nyuma yo kubona ibibazo zamuteje, ndetse akaba anifuza gufasha abafite ibibazo byo kuba imbata y’inzoga. Uyu mugabo kandi anavuga ko urubuga yifuza gutangiza rutareba gusa ababaye akahebwe mu gusoma agasembuye, ko ahubwo na bamwe bumva bazinywa mu rugero nabo hari uburyo runaka bakeneyemo ubufasha kandi ko bahawe ikaze muri aya mastsinda Bwana Nzabonimana yifuza gutangiza.

Nzabonimana kandi avuga ko ikibura gusa kugira ngo iri tsinda ryahawe izina rya “Sober Club” mu Cyongereza ritangire ari amikoro gusa, ubu ngo akaba ageze ku ntambwe yo gukusanya ayo mikoro.

Mbonimana kandi yananditse igitabo ku rugendo rwo kwitandukanya n’ibisindisha cyagiye hanze tariki ya 12 Ugushyingo 2023, aho agaruka cyane ku buzima bwe n’ibyo yanyuzemo kugeza ubwo yegura mu Nteko Ishinga Amategeko kubera ubusinzi.

Mu buhamya yitangira muri iki gitabo, avuga ko hari ubwo inzoga zatumye ananirwa kwishyura ideni yari abereyemo banki, kugeza n’ubwo byabaye ngombwa ko agurisha ubutaka ndetse n’imodoka ye. Mbonimana avuga ko yifuza gufasha undi uwo ari wese ushobora kwisanga mu isanganya nk’iryo yisanzemo kubera agasembuye.

Mu gihe byaba bimukundiye gutangiza uru rubuga cyangwa itsinda, ntabwo ryaba ari irya mbere mu Rwanda kuko hasanzwe hari itsinda rya AA (Alcoholics Anonymous) rihuriramo ababaswe n’ubusinzi, bifuza gutandukana nabwo ariko mu ibanga. Iri tsinda mpuzamahanga rigendera ku ntambwe 12 zifasha abarigana kwitandukanya na manyinya, mu Rwanda ryatangiye muri 2008, rikaba riterana inshuro eshatu mu cyumweru.

Ubushakashatsi bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bwagaragaje ko umubare w’abanywa inzoga mu Rwamda wavuye kuri 41% muri 2013, ukagera kuri 48% muri 2022.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *