Uganda: Polisi yaburijemo ibitero bibiri by’iterabwoba

Umukuru w’Igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023 Polisi y’igihugu cye yaburijemo ibitero by’iterabwoba byari byateguwe n’indwanyi zo mu mutwe witwaje intwaro ugendera ku mahame y’Idini ya Islam wa ADF. Abicishije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) Perezida Museveni yavuze ko Polisi yavumbuye ikanategura ibisasu […]

Posted on: 10:53, 16 Oct 2023

0

32 Views

Umukuru w’Igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023 Polisi y’igihugu cye yaburijemo ibitero by’iterabwoba byari byateguwe n’indwanyi zo mu mutwe witwaje intwaro ugendera ku mahame y’Idini ya Islam wa ADF.

Abicishije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) Perezida Museveni yavuze ko Polisi yavumbuye ikanategura ibisasu bibiri byari byatezwe mu nsengero ziherereye ahitwa Kibibi, ni mu bilometero 50 uvuye mu murwa mukuru wa Kampala.

Ibi bisasu ngo byari bihishe mu byuma birangurura amajwi (PA system) Abapasiteri bo muri izi nsengero bahawe nk’impano, nyuma biza kuvumburwa na bamwe mu baturage, bihutira kubimenyesha Polisi.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru kandi Perezida Museveni yari yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zagabye ibitero ku birindiro bine by’ingabo za ADF mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ngo ingabo nyinshi za ADF zahasize ubuzima.

Museveni kandi yanavuze ko ingabo za ADF ziri kumeneshwa muri Congo zikongera kugerageza kwinjira muri Uganda, anasaba abaturage b’igihugu cye kuba maso.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, indwanyi za ADF zishe abantu 42 barimo abanyeshuri 37 bo mu mashuri yisumbuye, hari mu gitero bagabye mu burengerazuba bwa Uganda, hafi y’umupaka w’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *