Igihe kirageze ngo ibi tubireke: Imwe mu migenzereze irambiranye

Ku bakoresha imbuga nkoranyambaga nka TikTok, muri iyi minsi haravugwa cyane abantu bashyiraho ibitekerezo by’imico imwe n’imwe imaze kurambirana, bakaba babona igihe kigeze ngo icike burundu. Muri iyi nkuru ishingiye ku gitekerezo cy’umuntu ku giti cye, kandi itagamije kugira uwo ikomeretsa cyangwa umuco runaka yibasira, dore imwe mu mico irambiranye, buri muntu ku giti cye […]

Posted on: 18:18, 19 Sep 2023

0

26 Views

Ku bakoresha imbuga nkoranyambaga nka TikTok, muri iyi minsi haravugwa cyane abantu bashyiraho ibitekerezo by’imico imwe n’imwe imaze kurambirana, bakaba babona igihe kigeze ngo icike burundu. Muri iyi nkuru ishingiye ku gitekerezo cy’umuntu ku giti cye, kandi itagamije kugira uwo ikomeretsa cyangwa umuco runaka yibasira, dore imwe mu mico irambiranye, buri muntu ku giti cye ashobora gutekerezaho, akareba niba atari akwiye kuyireka.

Ibikombe n’amasahani by’abashyitsi

Ni ingo nkeya wageramo ngo usange badafite ibyombo (amasahani, ibikombe, amatasi, amakanya,…) byashyizwe ku ruhande, bigakoreshwa gusa mu gihe hari abashyitsi. Nyamara mu minsi bene urugo batagize ho umushyitsi, ugatangazwa nuko barira ku bishaje cyangwa se ibitari byiza ugereranije n’ibyateganirijwe abashyitsi. None se tuvuge ko ukunze abashyitsi kurusha uko wikunda ugakunda nabo mu rugo rwawe?

Igihe kirageze ngo kurira ku masahani yamenetseho, aya palasitiki cyangwa andi yose atameze neza mu gihe hari andi afungiranye mu kabati (rimwe na rimwe ugasanga anabitse mu cyumba cy’ababyeyi) bihagarare. Mu gihe cyo gufata amafunguro, reka buri wese wo mu rugo yumve ko yahawe agaciro, arire ku gikoresho gikwiriye.

Imyenda yo ku cyumweru

Nubwo ntaho byanditse, ariko wagira ngo ni itegeko ko ku bantu benshi bagira imyambaro yo mu mibyizi, bakagira n’indi yo kwambara ku cyumweru.

Uzasanga kuri bamwe agashati cyangwa agapira k’umweru karagenewe gusa umunsi wo kuruhukaho, agapantalo cg akajipo kakubereye kakitwa ako ku cyumweru.

None se ko ubuzima ari bugufi kandi tukaba dukwiye kwishimira buri munsi Nyagasani atwongereye, ubwo uramutse utegereje kuzambara neza ku cyumweru, maze iminsi yawe yo kurama ikaba ishyizweho iherezo, ubundi ako kambaro waba warakaguriye iki?

Gukubitira abana ko bamennye ibintu

Kuko nkiri muto namenaga isahani, ikirahuri cyangwa ikindi kintu kimeneka maze ababyeyi banjye bakancishaho akanyafu, ntago bisobanuye ko ariko nanjye nkwiriye kugirira abana.

Ese ubundi twebwe abantu bakuru iyo tugize icyo tumena ku bw’impanuka ninde uduhana? Tunibuke kandi ko ari twe tuba dusobanukiye neza n’agaciro k’ibyo bikoresho kuruta abana.

Kuba umwana yamena ikintu ku bw’impanuka, si ngombwa ko ahita akubitwa cyangwa ngo yukwe inabi, dore ko inkoni ivuna igufa ntikize ingeso.

Icyo gikoresho kimenetse biroroshye kugisimbura, ariko amarangamutima y’umwana uba wangije iyo umukubise, ucunze nabi byazanamutera ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gishobora no kuzamara igihe kirekire.

Harabura iki ngo ugure igikoresho cyabugenewe?

Kuri benshi musoma iyi nkuru, nutekereza urasanga mu gikoni iwanyu hari igikombe cyavuyemo mayoneze, icyavuyemo marigarine, icyavuyemo imiti yo kwa muganga cyangwa ikindi kintu ariko ugasanga gikoreshwa mu kubika isukari, umunyu cyangwa utundi tuntu.

Nyamara hari udukoresho twabugenewe, akenshi usanga tutanahaenze! Reka ibintu bikore icyo byagenewe!

Gukubitira abana ko biyanduje

Imvugo ikunze guhurirwaho n’ababyeyi benshi iba igira iti: “umwana udakina aba arwaye cyangwa afite ikibazo”.

Nta nubwo rero bisaba kubitekerezaho cyane ngo ubone ko gukina kw’abana bituma biyanduza, ugasanga bahindutse utuvurivundi, maze bagataha bikandagira, bavuga bati noneho mu rugo simbakira!

Amahitamo ni abiri: reka umwana wawe yisanzure, akine, agire ubuzima bwiza ariko nawe ube witeguye kumumesera cyangwa se umubuze uburenganzira bwo gukina kugira ngo atiyanduza, ahore mu myambaro isa neza nkaho ari umuntu mukuru, aho birumvikana ko uzaba umuhemukira.

Gusaba imbabazi si uguca inka amabere

Gusaba imbabazi si ikimenyetso cy’intege nke, ahubwo bigaragaza ko watojwe kubaha abandi no kumenya ko wakosheje. Ntacyo bitwaye rero kuba umubyeyi yasaba imbabazi umwana we, kuko biha umwana isomo ko mu gihe yakosheje ariwe bigomba kubazwa, bikanakomeza isano umwana agirana n’umubyeyi we.

Tinyuka kuritobora ugire uti: “mbabarira”, ntago bizakuraho ko uri umuntu mukuru.

Bitwaye iki kubwira abacu ko tubakunda?

Amarangamutima abereyeho kuyagaragaza, ntibikwiye gucana itara ngo uritwikirize intonga.

Benshi mu babyeyi usanga bavuga ko atari ngombwa kwirirwa ubwira abana bawe ko ubakunda, bati buriya barabizi ko mbakunda, kuko arinjye uzinduka njya kubashakira ikizababeshaho.

Nyamara kubwira abacu ko tubakunda bikomeza isano hagati y’umwana n’umubyeyi, hagati y’abantu babiri bafitanye isano,… Kubwira umuntu ko umukunda si ikimenyetso cyo kugira intege nke, ahubwo ni igihamya ko ukuze mu bitekerezo.

Niba nawe hari indi mico cyangwa imigenzereze ushobora gusanga idakwiye igihe kirageze ngo nawe usabe ko yashyirwaho akadomo. Cyo rero nyura aha hasi aho batangira ibitekerezo maze ubisangize abakunzi ba IkoroDailyNews.com.

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *