Amashirakinyoma ku ihirikwa ry’ubutegetsi riri kuvugwa mu Burundi

Minisiteri y’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Itangazamakuru mu Burundi yanyomoje amakuru yavugwaga ko hari ubwoba bw’uko hashobora kuba coup d’état. Ibi ni nyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru hari hakomeje kuvugwa urunturuntu rwerekeza ku ihirikwa ry’ubutegetsi muri iki gihugu gikunzwe kwitwa icy’Abashingantahe. Amakuru yatangiye kuvugwa nyuma y’aho umutekano wakajijwe ku cyicaro cya Radiyo na Telviziyo y’u Burundi (RTNB), […]

Posted on: 21:59, 17 Sep 2023

0

26 Views

Minisiteri y’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Itangazamakuru mu Burundi yanyomoje amakuru yavugwaga ko hari ubwoba bw’uko hashobora kuba coup d’état. Ibi ni nyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru hari hakomeje kuvugwa urunturuntu rwerekeza ku ihirikwa ry’ubutegetsi muri iki gihugu gikunzwe kwitwa icy’Abashingantahe.

Amakuru yatangiye kuvugwa nyuma y’aho umutekano wakajijwe ku cyicaro cya Radiyo na Telviziyo y’u Burundi (RTNB), hagashyirwa bariyeri icunzwe n’abasirikare bo muri brigade idasanzwe ishinzwe kurinda inzego z’ubuyobozi.

Nta modoka z’akazi cyangwa iz’abantu ku giti cyabo zari zemerewe gutambuka zidasatswe hakoreshejwe imbwa za polisi.

Umwe mu bakozi b’iki kigo yabwiye itangazamakuru ko uburyo umutekano wari ucunzwe bitari bisanzwe.

Ati “Maze imyaka irenga 20 nkorera Radiyo na Televiziyo, sinigeze na rimwe mbona imbwa zifashishwa na polisi ku marembo. Ikindi sinigeze mbona abakozi b’ikigo cya leta bagirirwa amakenga kugera kuri uru rwego.”

Undi munyamakuru ukurikiranira hafi ibibera mu ishyaka riri ku butegetsi n’izindi nzego za leta, yabwiye SOS Media Burundi ko kuri ubu Perezida Ndayishimiye nta muntu n’umwe yizera muri iki gihe.

Ati “Muri iyi minsi Perezida akora wenyine. Bisa nk’aho abaminisitiri nta kazi bafite. Ni yo mpamvu tubona amara iminsi yinuba ariko ntihagire igikorwa. Ibintu bitandukanye n’uko byari bimeze mu gihe cya Nkurunziza. Hari abantu bake bashobora kwitangira Perezida Ndayishimiye. Agomba gukora ibishoboka byose ngo yikingire.”

Itangazo rya Minisiteri Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru, ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu rinyomoza iby’amakuru y’umutekano muke.

Rigira riti “Bitandukanye n’ibihuha byakwirakwijwe kuva ejo hashize byerekeye ikibazo cy’umutekano muke kuri Radiyo na Televiziyo, Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru iramenyesha abaturage ko nta kidasanzwe cyabaye. Umutekano wa RTNB usanzwe uri mu nshingano z’igisirikare cy’u Burundi.”

Kuva mu 2015 haburizwamo ihirikwa ry’ubutegetsi mu Burundi, imodoka z’akazi ngo ni zo zemerewe kwinjira ku cyicaro cya Radiyo na Televiziyo y’u Burundi. Imodoka z’abantu ku giti cyabo zigomba guhabwa uruhushya rwihariye kugira ngo zibashe kuhinjira.

Abakurikiranira hafi ibyo muri iki gihugu bo bavuga ko nubwo Leta yahakanye ihirikwa ry’ubutegetsi, nyamara ngo birasa naho rusibiye aho ruzanyura.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *