Umwanda si uw’I Rwanda: Isoko y’isuku I Rusizi

Umujyi wa Rusizi wakunze kunengwa kubera isuku nke yagaragariraga buri wese, kuri ubu watangiye kugaragaramo impinduka nziza mu isuku n’imirimbo ku buryo abawusura, abawukoreramo ndetse n’abawutuye bishimira ko zigaragara mu isuku, indabo n’ibiti by’imikindo biwutangamo umwuka mwiza bitigeze bihaba. Abawutuye bizeye ko nibongera gusurwa n’abayobozi bakuru b’Igihugu uhereye kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul […]

Posted on: 15:26, 15 Sep 2023

0

29 Views

Umujyi wa Rusizi wakunze kunengwa kubera isuku nke yagaragariraga buri wese, kuri ubu watangiye kugaragaramo impinduka nziza mu isuku n’imirimbo ku buryo abawusura, abawukoreramo ndetse n’abawutuye bishimira ko zigaragara mu isuku, indabo n’ibiti by’imikindo biwutangamo umwuka mwiza bitigeze bihaba.

Abawutuye bizeye ko nibongera gusurwa n’abayobozi bakuru b’Igihugu uhereye kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, batazongera kunengwa kugira umwanda kubera ingamba zafashwe zigahita zigaragaza impinduka zihuse.

Iyi suku igaragaye cyane nyuma y’ivugururwa ry’Umujyi wa Rusizi, aho ku bufatanye n’ubuyobozi bw’aka Karere, abawufitemo inyubako zishaje bazivuguruye, umaze kuvugurura agasabwa gusukura imbere y’inyubako ye, akahatera ibiti by’imikindo birimbisha Umujyi bikanawuha umwuka mwiza.

Izo mpinduka ziza ziyongera ku mahoteli mashya agenda yiyongera cyane cyane ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu nka Kivu Marina Bay Hotel n’izindi.

Abatuye uyu mujyi, abawugenda ndetse n’abakorera i Rusizi buri munsi, bavuga ko ibyo byanajyanye no gushyira mu mujyi wose ahagenewe gushyira imyanda (poubelles), kuzamura imyumvire y’isuku ku bawutuye abawugenda n’abawukoreramo, aho bakanguriwe kwirinda kujugunya imyanda cyangwa guciragura aho babonye.

Hanashyirwaho  buri wa Kane mu gitondo nk’uwahariwe isuku, n’abacuruzi bari bafite ingeso yo kujugunya imyanda imbere y’aho bakorera ngo abo bishyura ay’isuku bayihakure, ugasanga inzira z’amazi z’imbere y’aho bakorera ari umunuko w’umwanda gusa gusa, iyo ngeso bayicikaho.

Banavuga ko Kampani ishinzwe isuku mu mujyi yongerewe ingufu iranakurikiranwa cyane, abaturage batozwa intero ivuga ngo’ Umwanda si uw’I Rwanda,isuku ni ikirezi cyacu’, babigira ibyabo.

Byanatumye mu marushanwa y’isuku yateguwe na Polisi y’u Rwanda mu mwaka w’imihigo 2022-2023 bwa mbere mu mateka y’aka Karere, kaba aka mbere mu Ntara y’Iburengerazuba mu isuku, gahabwa igikombe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Gasana Alfred.

Umurenge wa Kamembe ugize igice kinini cy’Umujyi wa Rusizi waje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Rubavu, uhabwa moto.

Harindintwali André utuye akaba akorera no mu Mujyi wa Rusizi, yagize ati: “Turishimye pe! Dushimiye n’abayobozi n’abafatanyabikorwa b’Akarere bahagurukiye rimwe muri gahunda ya ‘Tujyanemo’ twese tugahagurukira rimwe tugahindura aya mateka mabi y’umwanda watuvugwaho n’abayobozi bakuru uhereye ku Mukuru w’Igihugu, ubu tukaba tugenda twemye tukizera ko nagaruka na we azagenda adushimye, kubera izi mpinduka zigaragara.”

Avuga ariko ko kwirara bidakwiye kubaho kuko isuku ari uguhozaho, ufashwe agarura abaturage mu mwanda akabihanirwa, imyumvire y’abaturage igakomeza kuzamuka, imihanda itarakorwa igakorwa, abaturage bakumva uruhare rwabo mu kwibungabungira isuku, bagira n’icyo basabwa bakagitanga ngo irusheho kunoga, kuba uyu Mujyi uri mu yunganira Kigali, no ku isuku bikaba bityo.

Avuga ku gikombe cy’isuku akarere kegukanye, na moto yegukanywe n’umurenge wabo, Harindintwali yavuze ko byabateye imbaraga nyinshi, banishimira uruhare rwabo nk’abaturage mu kubigeraho, ku buryo uyu mwaka aya marushanwa nagaruka, nta shiti uyu mujyi uzahigika uwa Rubavu, akarere kagakomeza kuba ku isonga, kuko ni ubwa mbere byari bibabayeho,  ntibashaka gutakaza iryo kuzo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, avuga ko byasabye imbaraga nyinshi muri gahunda ya ‘Tujyanemo’ cyane cyane mu kuzamura imyumvire y’abaturage bari bamaze igihe kirekire iby’isuku bisa n’aho ntacyo bibabwiye.

Bahereye ku nyubako zabo z’ubucuruzi bazivugurura, bagera no mu ngo zabo, ku mubiri, ku myambaro, ku bana babo no ku bikoresho byo mu ngo, ku buryo kuvuga ’Rusizi icyeye’ bitakiri umugani.

Ati: “Baravuga ukuri koko hari impinduka zigaragara, nshima uruhare babigizemo, kimwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere bose, n’abayobozi bo hejuru, uhereye ku Mukuru w’Igihugu batahwemye kudukenura.

Kuko bitari byoroshye guhindura umujyi wari uwa mbere mu Rwanda mu mwanda, ugahinduka uw’isuku ku buryo n’Akarere kegukana umwanya wa mbere mu Ntara yose. Nta nubwo byari iby’umuntu umwe, uruhare rwa buri wese rukaba ari urwo gushimwa, nanabasaba gukomereza aho.”

Ashimira cyane cyane amadini n’amatorero uruhare rufatika yabigizemo, abayobozi bayo bafata iya mbere mu miganda y’isuku, bakanayikangurira abayoboke babo, akavuga ko mbere hose icyari cyarabuze, cyatumaga Akarere kaba iciro ry’imigani mu mwanda mu gihugu cyose.

No gushyiraho ibimenwamo imyanda, hose mu mujyi, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, ubonye undi ateza umwanda ntatinye kumukebura.

Meya Dr Kibiriga Anicet, avuga ko hari ibigisigaye ngo isuku igere ku rwego ruyingayinga Kigali bidashidikanywaho, birimo inyubako zisigaye zitaravugururwa zigomba gukomeza kuvugururwa, ibibanza bitubatse bikubakwa, n’imihanda yose igera mu Mujyi igashyirwamo kaburimbo.

Yavuze kandi ko batekereza no kuzatora ibihano byafatirwa abazasubiza inyuma iyi gahunda bangiza imikindo iwuterwamo, cyangwa bateza umwanda mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Aboneraho gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ko Umujyi wa Rusizi watoranyijwe mu yunganira uwa Kigali kuko biri mu byatumye uhangwa amaso n’Igihugu cyose ndetse n’ibikorwa remezo by’iterambere bikarushaho kwiyongera.

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *