Rubavu: Ababyeyi bahize kuraga abana babo umuco wo gusoma

Ababyeyi bo mu Karere ka Rubavu, biyemeje gufata iya mbere bimakaza umuco wo gusoma bakabera urugero rwiza abana babo. Byagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 11 Nzeri 2023, ubwo mu Karere ka Rubavu hatangizwaga ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika mu Rwanda. Ni igikorwa cyatangijwe binyuze  muri gahunda ya Soma Rwanda ishyirwa mu bikorwa na Ministeri y’Uburezi […]

Posted on: 15:38, 12 Sep 2023

0

24 Views

Ababyeyi bo mu Karere ka Rubavu, biyemeje gufata iya mbere bimakaza umuco wo gusoma bakabera urugero rwiza abana babo.

Byagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 11 Nzeri 2023, ubwo mu Karere ka Rubavu hatangizwaga ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika mu Rwanda.

Ni igikorwa cyatangijwe binyuze  muri gahunda ya Soma Rwanda ishyirwa mu bikorwa na Ministeri y’Uburezi mu Rwanda ku nkunga ya USAID n’abafatanyabikorwa, ababyeyi bakaba biyemeje kugira umuco wo gusoma kugira ngo batange urugero rwiza ku bana bafatwa nk’ahazaza h’Igihugu.

Umwe mu babyeyi witwa Mwuzukuru Marie Ange yashimye uburyo Leta yabegereje amashuri n’ibitabo cyane muri Rubavu, yemeza ko na bo bagiye gukunda gusoma kugira ngo bazabone ibyo bakundisha abana.

Agira ati: “Natwe twarahagurutse turi gusoma kuko twarabimenye dushima Leta y’Ubumwe yadufashije icyo tugiye gushyiramo imbaraga ahasigaye ni ukuba hafi abana bacu tujyana n’icyitegererezo cy’Igihugu.”

Umuyobozi mukuru wa USAID mu Rwanda no mu Burundi JOHNATAN KAMIN ubwo yari mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero Umudugudu w’Icyitegerezo wa Muhira, yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu gufasha abakiri bato kugira umuco wo gusoma bakiri bato bababera urugero rwiza.

Yasabye ababyeyi gushyira hamwe bakarera neza abana babo.

Agira ati: “Muri Amerika tuzi ibyiza byo kugira umuco wo gusoma no kwandika, ni yo mpamvu dushyira imbaraga mu gufasha u Rwanda ngo Abanyarwanda bose harimo n’abana bige.

Turishimira urwego bigezeho mu Rwanda mu gihe mu bindi bihugu byagabanyutse cyane kubera icyorezo cya COVID-19, mu Rwanda ubufatanye bwacu bwatumye abashishikariye gusoma bikuba kabiri ahandi byasubiye inyuma cyane ku Isi, kandi tuzakomeza ubufatanye kugira ngo umubare wiyongere.”

Yagarutse ku kamaro ko gusoma ku bana agira ati: “Gusoma bituma dushobora kwishyira mu mwanya w’abandi, gusoma byubaka amarangamutima bigatuma turushaho kugira mu mutwe hazima rero ibyo dusoma bidufashe kurushaho kubaka umuco w’amahoro.”

Baguma Rose, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yavuze ko Leta y’u Rwanda yubatse amashuri menshi mu bice byose by’ Igihugu, kugira ngo abana bose bagire amahirwe yo kwiga.

Yagize ati: “Barimu namwe babyeyi nimushyigikire abana mu myigire yabo mubashishikariza kandi mu bakundishe gusoma kugira ngo kugana ishuri bibe inzira y’iterambere kuri bo no ku gihugu aho kuba umuhango”.

Yakomeje agira ati: “Turashishikariza abantu bakuru, ababyeyi, gukunda gusoma ndetse no kubikundisha abato, tubaha umwanya uhagije wo gusoma kuko gusoma ni umusingi ukomeye w’ubundi bumenyi.”

Mu gutangiza ukwezi kwahariwe Gusoma no kwandika, Soma Rwanda ihuriza hamwe abafatanyabikorwa muri uyu mushinga bashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ibizafasha abana kwiga neza harimo ibitabo  8000, amakaramu 5200, amarati 200 n’ibindi bikoresho bifasha abanyeshuri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *