U Bwongereza bugiye guhura na Ecosse mu mukino w’amateka

Ku rwego rw’imikino ihuza amakipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru, Ubwongereza na Ecosse nibyo bimaze igihe kinini bihanganye, dore ko ku munsi w’ejo tariki ya 12 Nzeri 2023 ubwo amakipe y’ibi bihugu byombi azongera kuba acakirana mu mukino wa gicuti hazaba hizihizwa imyaka 150 ishize izi kipe zikinnye umukino wa mbere wazihuje. Bwa nyuma izi kipe […]

Posted on: 21:19, 11 Sep 2023

0

27 Views

Ku rwego rw’imikino ihuza amakipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru, Ubwongereza na Ecosse nibyo bimaze igihe kinini bihanganye, dore ko ku munsi w’ejo tariki ya 12 Nzeri 2023 ubwo amakipe y’ibi bihugu byombi azongera kuba acakirana mu mukino wa gicuti hazaba hizihizwa imyaka 150 ishize izi kipe zikinnye umukino wa mbere wazihuje.

Bwa nyuma izi kipe zaherukaga gukina hari muri EURO 2020 mu mikino yo mu matsinda. Muri iri rushanwa ikipe y’Ubwongereza ikaba yaranabashije kugera ku mukino wa nyuma. Iyi kipe itozwa na Southgate irasa naho n’ubundi ifite amahirwe yo kuzongera kwitabira iri rushanwa, kabone nubwo kuri uyu wa Gatandatu yahagamwe n’ikipe y’igihugu ya Ukraine bakanganya igitego kimwe kuri kimwe.

Ikipe ya Ecosse itozwa na Steve Clarke nayo ihagaze neza, dore ko yatsinze neza imikino itanu iheruka yakinnye, ibi nayo bikaba biyiha amahirwe ko ishobora kuzitabira iri rushanwa rya EURO rihuza amakipe y’ibihugu ku mugabane w’Uburayi.

Nkuko bitanganzwa n’umutoza wa Ecosse, kuri iyi kipe ubu ni uburyo bwiza bwo kwisuzuma no kumenya urwego bahagazeho. Umutoza Clarke yatangaje ko mu myaka yatambutse Ubwongereza bwazamutseho gato kurusha Ecosse, igihe kikaba kigeze kugira ngo uwo mworera wagiyemo uvemo.

Cyakora kandi ntawakwirengagiza akazi kakozwe n’uyu mutoza, dore ko mu gihe amaze atoza iyi kipe yazamutseho imyanya 20 ubu ikaba ari iya 30 ku rutonde ngarukamwaka rugaragaza uko amakipe ahagaze rutegurwa na FIFA.

Icyo imibare ivuga

Uyu mukino uzahuza aya amakipe yombi kuri uyu wa Kabiri uzaba ari mu rwego rwo kwizihiza imyaka 150 aya makipe y’ibi bihugu byombi bifite amateka aremereye bihuye bwa mbere mu mupira w’amaguru, hari tariki ya 30 Ugushyingo 1872. Uyu ni umukino wa 116 aya makipe azaba akinnye, aho Ubwongereza bumaze gutsinda imikino 48 naho Ecosse ikaba yaratsinzemo 41.

Mu mikino 12 Ubwongereza buheruka gukina bwatsinzwemo umukino umwe gusa. Ni mu gihe ikipe y’igihugu ya Ecosse yo yatakaje umukino umwe gusa mu mikino 19 iherutse gukinira mu rugo.

Scott McTominay yabonaga byibuze igitego muri buri mukino mu mikino itatu iheruka yakiniye ikipe y’igihugu cye cya Ecosse mu rugo.

Ku ruhande rw’Ubwongereza, Harry Kane yagize uruhare mu bitego 30 mu mikino 28 aherutse gukinira Ubwongereza, aho yatsinze ibitego 24 agatanga imipira itandatu (assists) yavuyemo ibitego.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *