Mukansanga agiye gusifura igikombe cy’isi cy’abari n’abategarugori

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga, umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yafashe indege yerekeza mu gihugu cya New Zealand aho azasifura mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cy’abari n’abategarugori kigiye kubera muri iki gihugu guhera tariki ya 20 Nyakanga kuzagera tariki ya 20 Kanama 2023. Mukansanga ni umwe mu basifuzi bane gusa bo ku […]

Posted on: 18:54, 7 Jul 2023

0

20 Views

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga, umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yafashe indege yerekeza mu gihugu cya New Zealand aho azasifura mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cy’abari n’abategarugori kigiye kubera muri iki gihugu guhera tariki ya 20 Nyakanga kuzagera tariki ya 20 Kanama 2023.

Mukansanga ni umwe mu basifuzi bane gusa bo ku mugabane w’Afrika batoranijwe na FIFA ngo basazifure muri iki gikombe.

Mukansanga Salima w’imyaka 34, uretse kuba afite agahigo ko kuba ariwe mugore wa mbere wasifuye imikino ya AFCON, ariko ifite n’inararibonye kuko yasifuye imikino y’igikombe cy’isi, imikino ya Olympics, WAFCON ndetse na CAF Women’s Champions League.

Iki gikombe cy’isi cy’abari n’abategarugori kigiye kuba ku nshuro ya 9 kizahuza amakipe y’ibihugu 32, aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izaba ishaka kwisubiza iki gikombe yari isanganywe kuva muri 2019, ubwo yatsindaga Ubuholandi ibitego bibiri ku busa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *