Meta yakoze urubuga nkoranyambaga rushobora kuzahangana na Twitter

Ikigo cya Meta gisanzwe gifite imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram cyatangaje ko bitarenze ku wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2023 kizaba cyashyize hanze urubuga rwahawe izina rya Threads, rukora mu buryo bumwe na Twitter ndetse ruzanahangana nayo. Ubuyobozi bwa Meta bwasobanuye ko iyi “application” izajya ikoreshwa hifashishijwe ubutumwa bw’amagambo, ashobora no guherekezwa n’amashusho […]

Posted on: 17:52, 4 Jul 2023

0

30 Views

Ikigo cya Meta gisanzwe gifite imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram cyatangaje ko bitarenze ku wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2023 kizaba cyashyize hanze urubuga rwahawe izina rya Threads, rukora mu buryo bumwe na Twitter ndetse ruzanahangana nayo.

Ubuyobozi bwa Meta bwasobanuye ko iyi “application” izajya ikoreshwa hifashishijwe ubutumwa bw’amagambo, ashobora no guherekezwa n’amashusho cyangwa amafoto nkuko bimeze kuri Twitter.

Threads bivugwa ko ije guhangana na Twitter, ije yiyongera ku guhangana gusanzwe hagati y’abayobozi b’ibi bigo byombi, Elon Musk wa Twitter ndetse na Mark Zuckerberg wa Meta.

Nubwo hataramenyekana niba bari bakomeje, mu kwezi kwa Kamena 2023, aba bagabo baherutse kwemeranya ko bazahura bakwarwana imbonankubone, bikava mu ihangana ry’amagambo.

Ikigo cya Meta kivuga ko serivisi zose za Threads zizajya zitangirwa ubuntu, ni mu gihe Twitter imaze igihe igerageza uburyo bw’uko ibyitwa Twitter Blue byakwishyurwa, ndetse n’umubare wa Tweets umuntu ashobora kureba ku munsi ukaba wagabanywa.

Si ubwa mbere Twitter ihuye n’izindi mbuga zije guhangana nayo, harimo nka Truth Social ya Donald Trump ndetse n’iyitwa Mastodon.

Ku rundi ruhande ariko, Mark Zuckeberg azwiho gufata ibitekerezo by’abandi akabibyaza umusaruro kurusha ba nyirabyo. Urugero twatanga hano ni nka Reels ikora nk’urubuga rwa TikTok ndetse n’ibyitwa Stories, ubona bisa cyane na Snapchat.

Threads izajya ikora ifatanye na Instagram, bisobanuye ko uru rubuga rutazatangirira kuri zeru, kuko Instagram isanzwe ifite abayikoresha benshi bashobora no kuzahita bayoboka Threads.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *