U Bufaransa: ari uwishe n’uwiciwe ninde ukwiye kuremerwa?

Mu gihugu cy’u Bufaransa, ku mugabane w’u Burayi ndetse no ku isi yose muri rusange haravugwa cyane imyigaragambyo iri kubera muri icyo gihugu, yakomotse ku mujinya rubanda rwatewe n’umupolisi warashe umusore w’imyaka 17, uzwi nka Nahel, hari tariki ya 27 z’ukwezi kwa Kamena. Nubwo iyo myigaragambyo rero itavugwaho rumwe kuko nayo yaje kuzamo urugomo no […]

Posted on: 16:00, 4 Jul 2023

0

16 Views

Mu gihugu cy’u Bufaransa, ku mugabane w’u Burayi ndetse no ku isi yose muri rusange haravugwa cyane imyigaragambyo iri kubera muri icyo gihugu, yakomotse ku mujinya rubanda rwatewe n’umupolisi warashe umusore w’imyaka 17, uzwi nka Nahel, hari tariki ya 27 z’ukwezi kwa Kamena.

Nubwo iyo myigaragambyo rero itavugwaho rumwe kuko nayo yaje kuzamo urugomo no kwangiza, ariko ubu ikiri kuvugwa cyane ni abashyizeho uburyo bwo gukusanya amafaranga yo gufasha umuryango w’umupolisi warashe Nahel, ndetse ngo kugeza ubu abamaze kwitanga ni abarenga 40,000 aho bamaze gukusanya akayabo ka Miliyoni y’amayero.

Uwitwa Jean Messiah watangije ubu bukangurambaga bwo gufasha uyu muryango w’umupolisi wakoze amahano, asobanura ko ari igikorwa cyo kugoboka umuryango w’umupolisi wari uri kugerageza gukora akazi ashinzwe, none ngo akaba ari kubiryozwa aho kubihemberwa!

Jean Messiah wibasiwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, yasobanuye ko ibyo akora bihamanya n’umutimanama we kuko ngo atari gufasha umuryango wa Nahel, umusore utarubahirizaga amategeko, uhagarikwa na Polisi ntahagarare, ati ahubwo turebe uwo mukozi wa Leta wasohoje inshingano ze none akaba ari kubizira.

Uku gutanga amafaranga bikorwa hifashishijwe urubuga rwa GoFundMe, rusanzwe rukoreshwa mu gukusanya inkunga yo kuremera abaguye mu manzaganya atandukanye.

Umuntu wo mu muryango wa Nahel M umwana warashwe akicwa na polisi mu Bufaransa avuga ko batifuzaga ko urupfu rwe ruteza imyigaragambyo ikomeye gutya, ariko ashimangira ko imbaraga z’umurengera zikoreshwa mu muhanda zigomba guhagarara.

Uyu utifuje gutangazwa kubera umwuka mubi yagize ati: “Ntitwigeze dushishikariza urwango cyangwa iyi myigaragambyo”.

Imyigaragambyo imaze iminsi itandatu, yakomeje no mu ijoro ryo ku cyumweru aho abandi barenga 150 batawe muri yombi ahatandukanye mu Bufaransa.

Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze gufungwa, amaduka yarasahuwe, n’imodoka amagana zaratwitswe.

Uyu wo mu muryango we yavuze ko ibyo bidahesheje ishema Nahel, nubwo asaba leta gutohoza neza abo iha imbunda bakajya gucunga umutekano ku mihanda.

Kugeza ubu muri uyu mwaka mu Bufaransa abantu batatu nibo bamaze kwicwa mu guhagarikwa n’abapolisi ku muhanda, mu gihe umwaka ushize hishwe 13. Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko muri abo bishwe umwaka ushize abenshi ari abirabura cyangwa abarabu.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *