Musanze: Imbogo yasanze abaturage mu ngo iraraswa

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, mu Mudugudu wa Kazi mu Kagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi nibwo hagaragaye imbogo igendagenda mu ngo z’abaturage. Uwayibonye bwa mbere ni uwitwa Nyirandabaruta Anathalie wabyutse ashaka kwerekeza mu mirimo agatungurwa no kumva imirindi hanze, yareba akabona inyamaswa yabanje kwitiranya n’inka, […]

Posted on: 11:08, 29 Jun 2023

0

25 Views

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, mu Mudugudu wa Kazi mu Kagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi nibwo hagaragaye imbogo igendagenda mu ngo z’abaturage.

Uwayibonye bwa mbere ni uwitwa Nyirandabaruta Anathalie wabyutse ashaka kwerekeza mu mirimo agatungurwa no kumva imirindi hanze, yareba akabona inyamaswa yabanje kwitiranya n’inka, ariko ngo yakwitegereza akabona ari imbogo. Yavuze ko yahise asubira mu nzu igitaraganya ndetse akanaburira abaturanye be.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, yemeje aya makuru avuga ko iyo mbogo yarashwe kuko yashakaga kwiruka ku baturage, asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe cyose babonye izo nyamaswa zatorotse Pariki, kugira ngo harebwe uko zasubizwayo zitaragira ibyo zangiza, cyangwa ngo zibe zahungabanya umutekano kuko hari n’igihe zica abantu.

Yagize ati “Nibyo iyo mbogo yari yarenze pariki ijya mu rugo rw’umuturage, ariko ubu yarashwe nyuma y’uko ishatse kwiruka ku bantu.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB bagerageje gusubiza muri Pariki iriya mbogo biranga, itangira kwiruka ku baturage babona ko ishobora guteza ibindi bibazo, iraraswa.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo humvikanye inkuru y’imbogo zatorokaga Pariki y’Ibirunga zijya mu baturage, ndetse hari n’abo zakomerekeje abandi zirabica.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kugira ngo inyamaswa zibamo zibone ubwinyagamburiro bityo hirindwe ko zizajya zonera abaturage cyangwa zikabakomeretsa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *