U Bushinwa: Amaze gutsindwa ikizamini inshuro 27

Ntawe uhirwa na byose. Iyi mvugo ihuye neza n’ubuzima bwa Liang Shi, umugabo w’imyaka 56 ukomoka mu Bushinwa. Uyu nubwo atunze amamiliyoni y’ama Yuan (amafaranga akoreshwa mu Bushinwa), ariko mu masomo byaranze, dore ko amaze gutsindwa ikizamini gisoza amashuri yisumbuye inshuro zirenga 27. Liang Shi yatangiye gushakisha ubuzima akiri muto, aho yatangiriye ku kazi gaciriritse […]

Posted on: 08:39, 29 Jun 2023

0

16 Views

Ntawe uhirwa na byose. Iyi mvugo ihuye neza n’ubuzima bwa Liang Shi, umugabo w’imyaka 56 ukomoka mu Bushinwa. Uyu nubwo atunze amamiliyoni y’ama Yuan (amafaranga akoreshwa mu Bushinwa), ariko mu masomo byaranze, dore ko amaze gutsindwa ikizamini gisoza amashuri yisumbuye inshuro zirenga 27.

Liang Shi yatangiye gushakisha ubuzima akiri muto, aho yatangiriye ku kazi gaciriritse mu ruganda, biza kumuhira kugera ubwo agira urwe ruganda rutunganya ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi, rwatumye atunga ibya Mirenge ku Ntenyo.

Gusa ariko ngo agasonga kamurya mu rubavu nuko amaze gusubiramo ikizamini gisoza amashuri yisumbuye inshuro zirenga 27, ariko kubona amanota ahagije yatuma yinjira muri kaminuza ya Sichuan iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubushinwa aho atuye byakomeje kuba agatereranzamba.

Liang Shi yakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye bwa mbere afite imyaka 16 biranga. Ku myaka 25, yari amaze gusubiramo inshuro 10 ariko atarabona amanota yatuma yemererwa kwiga muri Kaminuza y’inzozi ze. Icyo gihe rero yabaye ahagaritse gukora, kuko itegeko ryariho ntiryemereraga abafite imyaka irenze 25 gukora iki kizamini.

Muri 2001 ubwo iri tegeko ryahindurwaga, uyu mugabo yongeye kugerageza amahirwe ye, gusa uyu mwaka ubwo yakoraga iki kizamini ku nshuro ya 27 nabwo ntiyahiriwe.

Uhereye icyo gihe cyose ntiyari yarigeze acika intege, ariko kuri ubu yavuze ko yashenguwe cyane no kuba amanota yabonye atanatuma yemererwa no kwinjira muri za kaminuza zicirirtse. Yagize ati: “ariko uzi kwigomwa amasaha 12 buri munsi ngo usubiremo amasomo, ukareka inzoga, ukareka kuganira n’inshuti zawe, ariko bikanga ntibitange umusaruro?”

Gusa kugeza ubu, Liang Shi ntaremeza niba noneho asezeye burundu kuzongera gukora ikizamini cya Leta.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *