Inkuru ndende: Igice cya I

Nkuko Ikoro Daily News yari yarabigusezeraniye, buri wa Gatanu tuzajya tukugezaho agace gato k’inkuru ndende twaguteguriye. Iri ni itangiriro, twizere ko muzakomeza kubana natwe. Haba muri uru Rwanda dutuye ndetse n’imahanga, uzasanga aho abantu batuye hagabanijemo ibice bibiri: umujyi n’icyaro. Nyamara ukurikije ubushobozi n’uburyo bw’imibereho by’abantu, hari ubwo ubona hari hakwiye akandi gace karimo hagati […]

Posted on: 08:14, 23 Jun 2023

0

26 Views

Nkuko Ikoro Daily News yari yarabigusezeraniye, buri wa Gatanu tuzajya tukugezaho agace gato k’inkuru ndende twaguteguriye. Iri ni itangiriro, twizere ko muzakomeza kubana natwe.

Haba muri uru Rwanda dutuye ndetse n’imahanga, uzasanga aho abantu batuye hagabanijemo ibice bibiri: umujyi n’icyaro. Nyamara ukurikije ubushobozi n’uburyo bw’imibereho by’abantu, hari ubwo ubona hari hakwiye akandi gace karimo hagati y’ibyo byombi! Ibi bimvugiye ko hari gushaka ko hari ubwo umuntu ashaka kuva mu cyiciro kimwe ajya mu kindi, bikaba nko kwisumbukuruza maze akagwa intagarane, kubyuka kwe bikazaba ingorabahizi.

Uwitwa Kayitesi yavukiye mu cyaro, akura iwabo ari abahinzi borozi, ariko bamwe ubona bishoboye, batagize icyo babuze, mbese bamwe bita abakungujumba. Cyakoze mu mitekerereze y’ababyeyi be, ngo bumvaga ko atari ngombwa ko umwana w’umukobwa ajya mu ishuri, bityo urugendo rw’amasomo kuri Kayitesi ntirwigeze rurenga umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Birumvikana ko nk’umukobwa wo mu cyaro Kayitesi yatangiye kwibazwaho na benshi mu bo mu rungano rwe ndetse n’abamuruta, hari abashaka kumugira umugore, ariko hakaba n’abashaka kumwishimirishaho gusa no kwimara irari.

Amahirwe ya nyamukobwa rero yabaye ko kuva mu buto bwe ababyeyi be bari baramuhaye indangagaciro zikwiye umwari ubereye u Rwanda, bakanamuhozaho ijisho bamubuza gusamara no kwiyandarika.

Kayitesi kandi yari yaravukanye na musaza we umwe rudori, Habimana, wamaze kuba ingimbi akerekeza iyo mu mujyi, maze guhera ubwo iwabo ntibigera bamenya amakuru ye.

Ibyo byanatumye ise wa Kayitesi ahora amwibutsa ko nta cyiza cyo mu mujyi, ko ibyo akora byose akwiye kuzirinda kujya mu mujyi ngo hato atazahahurira n’ibyatumye musaza we agenda nk’uwagiye guca umuti wa mperezayo.

Kera kabaye rero, ubwo uyu mwana w’umukobwa w’uburanga bwarangazaga benshi yari amaze kuba inkumi itikoraho muri ya mvugo y’abubu, ababyeyi be bitabye Imana bitunguranye, bapfa bakurikiranye mu gihe kitanageze no ku kwezi!

Hari aho ibi bikunze kuba, cyane cyane mu bageze mu zabukuru, ngo abashakanye iyo umwe aryamiye ukw’abagabo mugenzi we ntatinda kumukurikira, ariko ibyo ntitwabitindaho kuko nta bushakashatsi buzwi bwabikozweho.

Mbega agahinda ka Kayitesi! Mbega umubabaro ku mukobwa wakuriye mu rukundo rwa kibyeyi ariko bitunguranye akisanga agoswe na ba rutemayeze na ba rusahuriramunduru bashaka indonke ku dusambu asigiwe n’ababyeyi ndetse n’ishimishamubiri ku bwiza yarazwe na Rugira!

Nkurarikiye kutazacikwa n’agace gakurikira, ngo umenye uko byagendekeye uyu mwari. Nkurarikiye kandi kudukurikira ku mbuga nkoranyambaga zacu yaba Twitter, Facebook na Instagram, hose twitwa Ikorodailynews.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *