Kurebana ay’ingwe hagati y’U Bushinwa na US byaba bigiye kurangira?

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’igihugu cy’Ubushinwa ni bimwe mu bihugu by’ibihangage ku isi, haba mu by’ubukungu, ibya gisirikare  ndetse n’ibindi. Nyuma rero y’uko ushinzwe ubabanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Anthony Blinken atangiriye urugendo mu Bushinwa, abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga baravuga ko ubu noneho agahenge kaba kagiye kuboneka hagati y’ibi bihugu byombi. Blinken, […]

Posted on: 13:25, 19 Jun 2023

0

11 Views

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’igihugu cy’Ubushinwa ni bimwe mu bihugu by’ibihangage ku isi, haba mu by’ubukungu, ibya gisirikare  ndetse n’ibindi. Nyuma rero y’uko ushinzwe ubabanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Anthony Blinken atangiriye urugendo mu Bushinwa, abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga baravuga ko ubu noneho agahenge kaba kagiye kuboneka hagati y’ibi bihugu byombi.

Blinken, abaye uwa mbere ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ugiriye uruzinduko rw’akazi mu Bushinwa kuva muri 2018, aho yakiriwe na yombi na Perezida w’U Bushinwa Xi Jinping nyuma yo kugirana ibiganiro  byamaze amasaha arindwi na mugenzi w’U Bushinwa ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Ibiganiro bya Blinken na Xi byabereye mu ngoro izwi nka “Great Hall of the People”, inzu isanzwe  ikoreshwa iyo U Bushinwa buri kwakira abanyacyubahiro bakomeye nk’abayobozi b’ibihugu n’abandi. Ibi ngo nabyo ubwabyo ni ikimenyetso ko mu byavuye mu kiganiro aba bategetsi bombi bagiranye, bishobora kuzatuma Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubmwe z’Amerika ndetse na Xi Jinping bongera kugirana ibiganiro mu bihe bya vuba. Aba bagabo bombi baherukaga guhurira mu nama ya G20 yabereye muri Indonesia mu mpera z’umwaka ushize, aho bombi bari bemeranijwe ko bazajya bavuga kenshi gashoboka, ariko uhereye icyo gihe umubano w’ibi bihugu byombi wakomeje kuzambagurika.

Mu gihe U Bushinwa na Leta Zunze UBumwe z’Amerika byaba bikomeje kutumvikana no guhora bihatanye, hari impungenge ko  ubukungu bw’isi nabwo bwakomeza kuhatikirira. Nyuma y’umworera watewe n’ihungabana ry’ubukungu kubera icyorezo cya COVID 19, uwatewe n’intambara y’U Burusina na Ukraine, byazagorana ko isi yongera kubasha kwikura muri iyi rwaserera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *