Urwishe ya nka ruracyayirimo: Amavubi atsindiwe iwayo

Mu bisa nk’aho bitatunguranye, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi bidasubirwaho yatakaje amahirwe yo kuzakina imikino ya CAN nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Mozambike ibitego bibiri ku busa, umukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye. Uyu mukino Amavubi yasabwaga kuwutsinda byanze bikunze, ni nyuma yuko Senegal na Benin bari baraye banganije igitego kimwe kuri kimwe. Mozambique […]

Posted on: 03:20, 19 Jun 2023

0

17 Views

Mu bisa nk’aho bitatunguranye, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi bidasubirwaho yatakaje amahirwe yo kuzakina imikino ya CAN nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Mozambike ibitego bibiri ku busa, umukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.

Uyu mukino Amavubi yasabwaga kuwutsinda byanze bikunze, ni nyuma yuko Senegal na Benin bari baraye banganije igitego kimwe kuri kimwe.

Mozambique yabonye amahirwe ya mbere yo kubona igitego ku munota wa gatanu, nyuma y’aho Manzi Thierry yatanze umupira nabi ugahita ufatwa n’abakinnyi ba Mozambique, baje guhererekanya neza bahindura umupira mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

Ku munota wa 10 w’umukino, Amavubi nayo yabonye uburyo bwa mbere bwo gutsinda igitego, ku mupira wari uhinduwe na Muhadjili Hakizimana, Mutsinzi Ange awutera n’umutwe ariko umunyezamu arawufata.

Ku munota wa 29 Amavubi yongeye kubona uburyo bw’igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Djihad Bizimana ariko umunyezamu Ivane wa Mozambique awukuramo.

Ku munota wa 36 Hakizimana Muhadjili yahaye umupira mwiza Serumogo Ali wari winjiye mu rubuga rw’amahina, acenga umukinnyi wa Mozambique ubundi awuhereza neza Nshuti Innocent, awuteye ukubita igiti cy’izamu ntiwajyamo.

Ku munota wa 43 w’umukino, Mozambique yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Geny Catamo waciye mu rihumye ba myugariro b’Amavubi atera ishoti mu nguni y’ibumoso umunyezamu Ntwari Fiacre ntiyabasha kuwugarura.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Amavubi yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura, aho umutoza yaje gushyiramo Rubanguka Steve na Mugisha Didier, basimbura Bizimana Djihad na Nshuti Innocent.

Umutoza Carlos Aros Ferrer yongeye gukora impinduka yinjiza mu kibuga Nshuti Dominique Savion a Biramahire Abeddy, basimbura Mugisha Gilbert na Ruboneka Jean Bosco, nyuma aza gushyiramo Omborenga Fitina wasimbuye Serumogo Ali.

Mu minota itanu y’inyongera y’umukino, Amavubi yari abonye uburyo bwo kwishyura ku ishoti ryatewe na Muhadjili umunyezamu awushyira muri koruneri. Ikipe ya Mozambique yaje guhita ikosora amakosa y’Amavubi ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Clesio Bauque winjiye mu kibuga asimbuye.

Umukino utaha Amavubi azakina na Senegal iyoboye iri tsinda ndetse ikaba yararangije gukatisha itike, ni mugihe ikizavamo ku Rwanda icyo ari cyose ntacyo cyahindura ku bijyanye no kwitabira CAN.

Haribazwa rero ukwiye kuryozwa umusaruro nkene w’Amavubi, dore ko aheruka gutsinda umukino mu myaka ibiri ishize, hari muri Werurwe 2021, naho inzozi zo gusubira muri CAN zo zikaba zarabaye nka zimwe z’umukene.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *