Imaramatsiko ku nyamanswa y’igitera iri kurikoroza muri Musanze

Abatuye mu mirenge Kinigi, Musanze na Nyange yo mu karere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’inyamaswa yateye iri gufata abagore ku ngufu. Abatuye mu mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze yo muri aka karere ka Musanze baravuga ko imyitwarire y’iyi nyamaswa iteye inkeke kuko ngo yirukanka ku bantu ariko yibanda ku gitsinagore, ndetse ngo […]

Posted on: 17:00, 16 Jun 2023

0

26 Views

Abatuye mu mirenge Kinigi, Musanze na Nyange yo mu karere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’inyamaswa yateye iri gufata abagore ku ngufu.

Abatuye mu mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze yo muri aka karere ka Musanze baravuga ko imyitwarire y’iyi nyamaswa iteye inkeke kuko ngo yirukanka ku bantu ariko yibanda ku gitsinagore, ndetse ngo ikanagaragaza iruba nk’irisanzwe rizwi mu bantu.

Umuturage umwe yagize ati “kiri kuza nk’umuntu ariko usa nk’ingagi cyakugera imbere kikagukoraho, cyamara kugukoraho kikagukorera ibyo kigukorera”.

Undi yagize ati “kiragusoma kikagukora mu mabere, mbese uko umugabo yakenera umudamu”.

Urugero rwa hafi n’umugore wo mu murenge wa Musanze mu kagari ka Garuka muri aka karere, cyasigiye imvune n’ibikomere nkuko bigaragara akaba yaragikuweho n’umugabo wasanze kimaze kumugarika.

Yagize ati “izuba ryaravaga ku manywa yihangu, nticyigeze cyasama ngo mbone ko gahunda gifite ari iyo kunduma, ntabwo cyigeze gikora ibindi bimenyetso byo kuryana, no kumfata ntabwo numvise gikoresheje imbaraga zo kunosha, numvise kimfashe n’amaboko gifata amaboko yanjye kiyakura ku mutwe umugabo nibwo yahise yinjira”.

Ni inkuru bigorana kuyumvisha amatwi gusa, ngo kuko ibikorwa iyi nyamaswa iri gufata ku ngufu abagore, iri kugerageza kwitwara nk’ifite ubwenge nk’ubwa muntu.

Gusa kugeza ubu, haracyagaraga ikibazo mu makuru atangwa n’abaturage kuko hari abavuga ko bayibonye imbonankubone ariko bagashyiramo amakabyankuru, kuko hari n’abavuga ko izi kuvuga Ikinyarwanda mu buryo butomoye.

Abagore n’abakobwa bemeza ko bayicitse, abatarayikubita amaso ariko inkuru zayo zikabatanga mu rugo, baravuga ko bahangayikishijwe nayo cyane bakifuza ko yakurwa muri aka gace ikava hagati yabo urwikekwe rugashira

Umuyobozi wa Parike y’igihugu y’ibirunga Uwingeri Prosper, avuga ko byamenyekanye ko iyi nyamaswa iri gucaracara mu baturage gusa akavuga ko idasanzwe iba muri iyi parike, baracyayishakisha ngo bayisubize iyo yaba yaravuye.

Yagize ati “iriya nayo ni inyamaswa iba mu Kagera, muri Nyungwe ariko muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga ntirahagera, ariko ntabwo twari twamenya aho yaturutse, ibyo gufatanya gukurikirana kumenya aho kiri kwerekeza, aho cyavuye nibyo turi kugerageza guhuza amakuru nicyo twakora”.

Mugihe iyi nyamaswa itarafatwa igicaracara mu baturage ari nako ikomeje kubuza amahoro abiganjemo abagore, haribazwa ninde gikurikirana cyabo iri guhutaza, aha twavuga nk’uyu mugore yahutaje akanavunagurika, ubu akaba atakibasha kuva mu rugo kandi ariwe wari ufite inshingano zo kwita ku muryango we.

Nubwo hari benshi bavuga ko igitera gifite uburyo gikunda abagore ndetse ngo kikabirukankaho gishaka kubasambanya, ariko nta bushakashatsi bwimbitse bwari bwakorwa kuri iyi nyamaswa ndetse n’imyitwarire yayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *