U Rwanda rwarasezerewe muri CHAN: Amasomo uyu mukino wadusigiye

Ku nshuro ya mbere kuva muri 2016, Ikipe y’igihugu yu Rwanda y’umupira w’amaguru y’abakinira mu gihugu imbere ntizabasha kwitabira irushanwa rya CHAN. Ni nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Etiyopiya igitego 1 ku busa, mu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022. Iki gitego cyatsinzwe na rutahizamu Dawa, cyatumye iyi kipe y’umutoza […]

Posted on: 11:37, 5 Sep 2022

0

15 Views

Ku nshuro ya mbere kuva muri 2016, Ikipe y’igihugu yu Rwanda y’umupira w’amaguru y’abakinira mu gihugu imbere ntizabasha kwitabira irushanwa rya CHAN. Ni nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Etiyopiya igitego 1 ku busa, mu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022. Iki gitego cyatsinzwe na rutahizamu Dawa, cyatumye iyi kipe y’umutoza Carlos Ferrer itazabasha kwitabira imikino ya nyuma ya CHAN izabera muri Algeria muri 2023.

Dore rero bimwe mu byo Ikoro Sport yagukusanirije nk’amasomo uyu mukino wasize ku ikipe y’igihugu Amavubi ndetse no ku bakunzi ba ruhago muri rusange.

Haruna yatanga umusaruro wisumbuye aramutse akinishijwe hagati

Nta gushidikanya ko Haruna Niyonzima uzwi ku ka byiniriro ka Fundi ya Soccer ari umwe mu bakinnyi b’abahanga ikipe y’ighugu ifite, ibi hakaniyongeraho ubunararibonye arusha abgenzi be. Kuba Haruna yarakunze gukinishwa ku mwanya utamukwiye ni impamvu yatumye atagira uruhare rufatika mu musaruro w’ikipe y’igihugu.

Haruna afite ubushobozi bwo gucenga, gutanga umupira, gukinisha amaguru yombi ndetse no gutsinda ibitego. Kuba rero yarakunze gukinishwa mu mpande, byagiye bituma hatagaragara umusaruro w’uyu mugabo usanzwe anafite igitambaro cy’ubukapiteni bw’ikipe y’igihugu.

Benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda baganiriye na Ikoro Sport bemeza ko igihe kigeze kugira ngo itsinda ry’abatekinisiye rirangajwe imbere na Carlos Alos Ferrer rihe Haruna amahirwe yo gukina hagati (kuri numero 8 cg 10), kuko aribwo azarushaho gutanga umusaruro.

Dawa Hotessa: Intwari y’Abanyetiyopiya

Igitego cyatsinzwe na Dawa Hotessa kuri “coup franc”, cyasanze iyi kipe ya Etiyopiya yari imaze imikino 6 yose idaheruka kureba mu rushundura rw’izamu. Uretse kandi kuba Dawa yarafashije iyi kipe ye kubona itike izatuma berekeza mu mikino ya nyuma ya CHAN 2023, ku banyetiyopiya ibi ni no kwihorera ku Rwanda kuko ku nshuro ebyiri zatambutse ikipe y’igihugu Amavubi yabonaga itike ivanyemo Etiyopiya.

Umutoza Carlos akomeje kwandika amateka mabi

Mu gihe Abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi batekerezaga ko Carlos aje kubahoza amarira y’igihe kirekire, ariko amaso akomeje guhera mu kirere kuko bisa naho urwishe ya nka rucyiyirimo, dore ko imibare yerekana ko Carlos Alos Ferrer kugeza ubu ari hanyuma y’abo yasimbuye.

Ibi bishingiye ku kuba ku wa Gtandatu aribwo bwa mbere ikipe y’igihugu yabuze itike yo kwitabira imikino ya CHAN iba rimwe mu myaka ibiri, mu gihe ku nshuro eshatu zose ziheruka yari yabashije kugera mu mikino ya nyuma, haba ubwo yari igitozwa na Mashami Vincent ndetse na Johnny Mckinstry.

Ubushobozi bwo gutoza Amavubi kuri Ferrer bukomeje kwibazwaho na benshi. Mu gihe yaba ashaka kwigarurira imitima y’Abafana, biraza kumusaba kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike ya AFCON 2023.

Ibitego bikomeje kurumba mu Mavubi

Jacques Tuyisenge, rutahizamu w’ikipe y’Amavubi akomeje kuburanirwa mu bijyanye no kurunguruka mu izamu, haba mu ikipe akinamo ndetse no mu ikipe y’Igihugu. Ibi byagaragaye neza kuri uyu mukino w’Amavubi na Etiyopiya, aho mu minota 90 y’umukino Tuyisenge atigeze agira n’ishoti na rimwe (shot on target) yerekeza mu izamu ry’ikipe ya Etiyopiya.

Ibi kandi ni nako byagendekeye Iradukunda Bertrand, uyu nawe ugikeneye kongera kwiremamo icyizere, ni nyuma y’uko yeretswe umuryango n’ikipe ya Township Rollers.

Mu mikino ine atoje Amavubi, umutoza Ferrer yabashije gusa kubona ibitego bibiri. Ibi rero bikaba bimusaba kurushaho gutyaza ubusatirizi bwe, niba atifuza gutaha byihuse mu mikino yo gushaka itiki y’igikombe cya AFCON

Abdul Rwatubyaye ari ku rundi rwego

Uyu myugariro utaherukaga mu kibuga kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yagze imvune mu myitozo y’ikipe ya FK Shkupi yo muri Turukiya, yongeye kwereka Abanyarwanda ko ubwugarizi ari impano ye.

Nk’uwari umaze igihe kingana gutyo akurikiranwa n’abaganga, hari benshi bakekaga ko hakiri kare kugira ngo Rwatubyaye ahabwe umwanya mu ikpe y’Amavubi, ariko uburyo yitwaye byongeye kwerekanako afite ubushobozi bwo gukina ku mwanya we butagibwaho impaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *