Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaganiye kure abifuza ko Paul Rusesabagina wahamwe n’ibyaha by’iterabwoba yarekurwa

Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaganye icyemezo gisaba ko Paul Rusesabagina wahamwe n’ibyaha by’iterabwoba yarekurwa, agaragaza ko hari impamvu zemeza ko ushinjwa yakoze ibyaha bikomeye.

Posted on: 18:21, 27 Aug 2022

0

27 Views

Rusesabagina yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba. Kuri ubu ubushinjacyaha bwajuririye kuba igihano yahawe kitajyanye n’uburemere bw’ibyaha yakoze akaba asabirwa gufungwa burundu mu Rukiko rw’Ubujurire.

Mu gihe hakomeje iburanisha, hari bamwe mu banyamahanga bumvise inkuru ya Rusesabagina yamugize icyamamare byananiye kwiyumvisha ko Rusesabagina wamamaye nk’umugiraneza ari we wakoze iterabwoba nubwo hari ibimenyetso simusiga bibigaragaza.

Mu batarabyumva harimo bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangye gutora umwanzuro usaba Leta y’u Rwanda kurekura Rusesabagina.
Uwo mwanzuro watangiye gutorwa taliki ya 1 Gashyantare uaznywe na Depite Joaquin Castro uhagarariye Leta ya Texas.

Mugenzi we Ilhan Abdullahi Omar uhagarariye Leta ya Minesota, we si ko abibona ahubwo yavuze ko we atazashyigikira uwo mwanzuro usaba ko umuntu ukurikiranwaho ibya byiterabwoba yarekurwa gusa kuko ubuzima bwe buri mu kaga bityo akaba akwiye kurekurwa ku bw’ubutabazi.

Ati: “Ndashaka ko bisobanuka neza, ko ibyaha Bwana Rusesabagina ashinjwa na Guverinoma y’u Rwanda bikomeye. Nubwo nemera raporo z’impungenge zikomeye zijyanye n’inzira y’uburyo yatawe muri yombi akanaburanishwa, uyu mugabo arashinjwa icyaha cy’iterabwoba, yaraburanishijwe kandi ahamwa n’icyaha.”

Yakomeje agira ati: “Nubwo numva icyifuzo cyo kumurekura ku bw’ubutabazi, sinshobora kubishyigikira. Nta kintu cyamubuza gukomeza gushyigikira urugomo n’iterabwoba aramutse arekuwe”
Rusesabagina aburanishwa hamwe n’abandi 20, bose bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD- FLN yari abereye umuyobozi, bakaba baragiye bahamwa n’ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’iterabwoba byatumye urukiko rubagenera ibihano bijyanye n’ibyaha byabahamye

Uyu mugabo w’imyaka 67 yahisemo kutitabira iburanisha ry’ubujurire rikomeje aho Ubushinjacyaha busaba gusubiramo ibirego, Rusesabagina agafungwa burundu.
Depite Omar yavuze ko mu gihe azi ko mu by’ukuri ari ikibazo kitoroshye kandi ko ashimira bagenzi be b’Aadepite bashyizeho umwete wo kuvuganira rubanda, adashobora gushyigikira iki cyemezo kubera imiterere ikomeye y’ibyaha byahamye Rusesabagina.

Depite Castro, uhagarariye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Imiryango Mpuzamahanga n’Ibikorwa by’Ibigo Mpuzamahanga bihindura imibereho y’abaturage, ni we watangije uwo mwanzuro afatanyije na Depite Young Kim (R-CA), bavuga ko Rusesabagina yafashwe kubera ko yanengaga ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda.

Amakuru y’Abadepite basaba ko Rusesabagina afungurwa si ayo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusa kuko no mu Bubiligi hagaragaye Intumwa za Rubanda zisaba ko Rusesabagina yarekurwa.
Imapmvu bashingiraho ngo ni uko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, akaba afite n’uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bityo nk’umuturage wabo bakaba bagerageza kumurwanira ishyaka ngo arekurwe birengagije ibimenyetso simusiga bigaragaza ko uyu mugabo yijanditse mu bikorwa by’iterabwoba.

Kuri ubu urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa rurakomeje mu bujurire, ariko uyu musaza wanze kuburana guhera muri Werurwe 2021 yanze kwitaba n’urukiko rw’Ubujurire.

Mu gihe ubushinjacyaha butanyuzwe n’igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe bukaba busaba ko yakongererwa igihano kikaba burundu, abareganwa na wen abo bajuririye kuba bagabanyirizwa ibihano ku byaha bakurikiranyweho nubwo abaregera indishyi muri uru rubanza atari ko babibona.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *