Kivumbi King agiye agiye kwitabira ibitaramo bizabera ku mugabane w’Uburayi

Kivumbi King umuhanzi umaze kuba rurangiranwa mu njyana ya rap hano mu Rwanda ahanini kubera umwihariko we mu kwandika akoresheje imvugo izimije ikundwa n’abato, agiye kwitabira ibitaramo bizabera ku mugabane w’u Burayi mu bihugu bya Pologne n’u Bubiligi.

Posted on: 10:32, 24 Aug 2022

0

18 Views

Ibi bitaramo byahawe izina rya “Rock Your Body” bizabera muri Pologne mu mujyi wa Poznan ku itariki ya 30 Mata ndetse no mu muri Bruxelles, umurwa mukuru w’u Bubiligi.

Aganira n’itangazamakuru mu mpera z’iki cyumweru, Kivumbi King yavuze ko yishimiye aya mahirwe abonye kuko ngo aribwo buryo bwo kwereka abantu bo mu mpande z’indi z’isi ko afite impano, bityo bikanamubera uburyo bwo kwinjiza amafaranga kubera umuziki we.

Yagize ati:” buri wese uikunda umuziki ku isi yakagombye guhabwa amahirwe yo kumva umuziki uri gukorwa n’abasore n’inkumi b’Abanyarwanda. Tumaze kugera ku rwego umuziki wacu waryohera ukanakundwa n’abanyamahanga.

Uyu muhanzi yanatangaje kandi ko nava muri ibi bitaramo azashyiraha hanze “extended play”, izaba ije ikurikiye album ye yakunzwe cyane yise “DID”. Iyi album iriho indirimbo nka “Nakumena Amaso”, “Sweet Love” n’izindi.

Kivumbi ni muntu ki?

Uyu muhanzi yatangiye kumenyeakana ubwo yashyiraga hanze indirimbo yitwa “Madam”, inidirimbo yari kuri album yahaye izina rya “A sin called dreaming”. Kuva icyo gihe benshi mu bakunzi b’umuziki hano mu Rwanda bahise bakunda uburyo uyu musore akurikiranya amagambo ndetse n’imyandikire ya gihanga akoresha.

Kivumbi yaje kwerekana ko ari izina rikwiye kubahwa muri muzika ubwo yashyiraga hanze album “DID”, imwe muri za album nziza zagiye hanze muri 2021. Kuri iyi abum kandi hariho indirimbo zitandukanye yakoranye na bamwe mu bahanzi bo muri aka karere dutuyemo nka Nutty Neithan wo muri Uganda.

Uretse kuba umuhanzi ukora injyana ya rap, Kivumbi ni umusizi, ibintu bituma indirimbo ze zifite umwihariko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *