Intambara z’umwuka ntabwo zirwanishwaimbaraga z’umubiri: Muri Nigeria umupasiteri afunzwe azira kwica atemaguye umupfumu

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa Inkuru y’umupasteri wivuganye umupfumu ngo wamubangamiraga mu buryo bw’umwuka avuga ko yabitumwe n’Imana.

Posted on: 10:21, 24 Aug 2022

0

22 Views

Tariki 03/09/2021 nibwo humvikanye Inkuru y’umupasteri witwa Uchenna Chukwuma w’imyaka 21 wishe umupfumu w’imyaka 60 witwa Olivier Ugwu amutemye akoresheje umuhoro.Icyakora iyi nkuru uyu munsi nibwo yatangiye gusakara ahantu hose.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Kanyidaily, Police niyo yatangaje amukuru kuri iyi nkuru ndetse ivuga ko Uchenna ari gukurikiranwa imbere yamategeko ubu dosiye iri mu bashinjacyaha.

Ubwo Uchenna yatabwaga muri yombi amaze gutema Ugwu yavuze ko yamwishe kuko yabitumwe n’Imana. Avuga ko uyu mupfumu yari amaze igihe amubangamira mu buryo bw’umwuka akaba ariyo mpamvu yaje yitwaje umuhoro akamwica.

Uchenna ati: “Ugwu arambangamira mu buryo bw’umwuka ndetse no mu buryo bwo kubona agafaranga, niwe uzana imyuka mibi kandi niwe wadufungiye imigisha. Bityo rero Imana yamuntumyeho ngo murangize.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *