Ubusitari si izina gusa ahubwo ni uburyo bwo kubaho: Bruce Melodie aciye agahigo ko kugura imodoka ihenze itarigeze itungwa n’undi muhanzi mu Rwanda

Hari hashize igihe havugwa amakuruko umuhanzi Bruce Melodie ubundi ashobora kuba yaratumije imodoka ihenze cyane, kabone nubwo nta muntu wari warabashije gusobanura neza ubwoko bw’iyo modoka. Nyamara kugeza ubu amakuru afitiwe gihamya agera kuri www.ikorodailynews.com avuga ko iyi modoka yamaze kugera mu Rwanda ndetse nyirayo aratangira kuyigenderamo mu minsi ya vuba.

Posted on: 09:41, 24 Aug 2022

0

19 Views

Byinshi kuri iyi modoka yo mu bwoko bwa ‘Brabus G Class’ Bruce Melodie yaguze birimo umwaka yakorewe n’igiciro cyayo bizamenyekana mu minsi iri imbere.

Ubusanzwe iyi modoka ni imwe mu zihenze kuko ibarirwa agaciro karenga miliyoni 200 Frw. Iyi modoka kandi isanzwe ikoreshwa na bimwe mu bikomerezwa byo kuri iyi si, dore ko n’umukinyi Cristiano Ronaldo usanzwe uzwiho gutunga amamodoka ahenze nawe afite imodoka yo muri ubu bwoko.

Brabus G Class ya Bruce Melodie

Mu gihe Bruce Melodie azaba atangiye kuyigendamo, azaba abaye umuhanzi wa mbere ugenda mu modoka ihenze mu Rwanda.

Uyu muhanzi aguze iyi modoka nyuma y’iminsi mike atangiye gukorana n’abafatanyabikorwa bashya ndetse banamufashije mu ikorwa ry’igirimbo ye iheruka ‘Izina’.

Bruce Melodie umaze imyaka ari mu bakunzwe mu muziki w’u Rwanda aherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze yinjiye mu buhanzi.

Ni igitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru bigaragaza ukuntu uyu muhanzi ari mu bakunzwe mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *