Abatuye umujyi wa Kigali barasabwa gutangira kugira umuco wo kuvangura ibishingwe bibora n’ibitabora bahereye mu ngo zabo kuko hari umushinga wo kubibyazamo ifumbire y’imborera

Abatuye mu mirenge itandukanye igize umujyi wa Kigali barashishikarizwa kurangwa n’umuco wo kuvangura ibishingwe biva mu ngo zabo (ibibora n’ibitabora), kuko hari umushinga wo kubivanamo ifumbire y’imborera izajya yifashishwa n’abahinzi borzoi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Posted on: 09:32, 24 Aug 2022

0

16 Views

Mu rwego rwo korohereza abaturage muri iki gikorwa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare bwatangiye igikorwa cyo gukwirakwiza hirya no hino mu ngo imifuka izajya yifashishwa mu gukusanya ibishingwe, mbere yuko ijyanwa ahabugenewe mu kimoteri giherereye ahitwa Nduba mu Karere ka Gasabo. Ku ikubitiro iki gikorwa cyo gushyikiriza abaturage imifuka yo gukusanyirizamo ifumbire cyatangiriye mu mirenge ya Kimironko, Kacyiru, Niboye, Muhima na Nyakabanda.

Imibare igaragaza ko ingano y’ibishingwe bimenwa mu kimoteri cy’Umujyi wa Kigali yikubye inshuro eshatu aho muri 2006 buri munsi hamenwaga byibbuze toni 144.38 ku munsi ariko muri 2022 ubu ku munsi hakaba hamenwa byibuze toni 495.76 ku munsi. Gusa ngo biragoye kuba ibi bishingwe byabyazwa umusaruro kuko ngo bigera ku kimoteri bitavanguye, bityo kubivangura bikaba byaba akazi katoroshye.

Uku kwiyongera kw’ingano y’ibishingwe bimenwa mu mujyi wa Kigali kandi ngo kwaba guturuka ku kuzamuka kw’umubare w’abahauye aho muri 2006, umujyi wa Kigali wari utuwe n’abagera kuri 603,049 kuri ubu umubare w’abatuye umujyi wa Kigali ukaba umaze kugera kuri 1,600,000.

John Mugabo ushinzwe isuku mu mujyi wa Kigali avuga ko hari gushakwa rwiyamezamirimo uzubaka ikimoteri gishya nacyo kizaba giherereye mu murenge wa Nduba, ariko hategeranye n’ahasanzwe hari ikindi. Muri iki kimoteri gishya niho hazajya hamenwa ibishingwe byavuye mu ngo byarangije kurobanurwa. Uyu muyobozi avuga ko byibuze 70% by’iihingwe biva mu ngo bizabyazwa umusaruro, kuko bizakorwamo ifumbire y’ibishingwe nyine.

Bwana Mugabo kandi yanasobanuye ko uretse gutunganya ifumbire ikomoka ku bishingwe, iki kimoteri gishyashya kizubakwa kizaba gifite n’ubushobozi bwo kwakira umwuka wa gas metane wavuye muri ibyo bishingwe (nawo ushobora gukoreshwa mu bindi), kwakira ibishingwe by’ibisukika n’ibindi.

Uretse kwifashishwa mu kazamura umusaruro uva mu buhinzi, ifumbire izajya iva muri iyi myanda izanifashishwa kandi mu ndabo n’ubusitani biteye hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *