Tubyite kwitinya cyangwa guhindura umuvuno? Umuhanzikazi Bwiza ntakitabiriye Miss Rwanda ahubwo ari kwisabiramo ikiraka

Umuhanzikazi Bwiza uherutse gutangaza ko ashaka kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ngo kuko kuva kera yumvaga ari inzozi ze. Gusa bitunguranye yatangaje ko atakiryatibiriye, ahubwo aboneraho gusaba abategura iri rushanwa kuba bamwibuka bakamwiheramo ikiraka cyo gutaramira abazaryitabira mu muhango wo gutanga ikamba.

Posted on: 07:18, 24 Aug 2022

0

17 Views

Ubwo amajonjora y’irushanwa rya Miss Rwanda yatangiraga, umuhanzikazi Bwiza yatangaje ko yiteguye kuryitabira agahatana n’abandi, icyo gihe avuga ko azitabira amajonjora ateganijwe kuzabera mu mujyi wa Kigali.

Icyo gihe Bwiza yavuze ko kwitabira iri rushanwa ry’ubwiza byahoze ari inzozi ze kuva na kera, akaba ashaka kuzikabya muri uyu mwaka wa 2022, dore bitaba ari ku nshuro ya mbere kuko muri 2019 nabwo yagerageje ariko amahirwe ntiyamusekera bityo ntiyabasha kurenga icyiciro cy’ijonjora ngo ajye mu bazitabira umwiherero.

Amajonjora amaze kuzenguruka intara zose z’u Rwanda ariko Bwiza ntaritabira na hamwe, ni mu gihe hasigaye umujyi wa Kigali, ari naho uyu muhanzikazi yifuzaga kuzaserukira.

Claude Uhujimfura ushinzwe inyungu za Bwiza muri KIKAC yavuze ko uyu mukobwa atazitabira Miss Rwanda bitewe n’akazi yahise abona.

Ati “Ntabwo akitabiriye Miss Rwanda kuko twahise tubona akazi mu buryo budutunguye. Hari ubukangurambaga agiye gukoramo buzageza ku munsi mpuzamahanga w’abagore, bityo rero tukaba dusanga byagorana guhuza ibi bikorwa byombi.”

Uyu muyobozi muri KIKAC yavuze ko kwitabira iri rushanwa ari inzozi za Bwiza bityo nta gihundutse yazarijyamo mu mwaka utaha.

Ariko basaba ko bishobotse uyu ubuyobozi bwa Miss Rwanda, bwaha umwanya Bwiza akazasusurutsa abazaba bitabiriye umuhango wo gutanga ikamba.

Bwiza yatangiye umuziki mu mwaka ushize atsinze irushwana rya The Next Diva Indi Mbuto ryari ryateguwe na KIKAC.
Bwiza usa koko n’izina rye dore ko uburanga bwe budashidikanywaho, amaze kugaragaza ubuhanga n’imbaraga muri muzika. Aherutse gushyira hanze EP yise Connect Me iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Rider Man, Social Mula, Mico The Best na Chris Eazzy.

Indirimbo Bwiza yakoranye na Mico The Best basanzwe babana muri KIKAC Music

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *