Igitaramo cya Ish Kevin cyabyukije akaboze Bad Rama yahagurukiye Umujyi wa Kigali

Nyuma y’uko bamwe mu bahanzi bagaragaje kutishimira icyemezo cy’Umujyi wa Kigali cyo guhagarika igitaramo cya ‘The love drunk concert’ cyatumiwemo umuraperi ukomeye wo muri Nigeria, YCEE byatumye na Bad Rama na we agaragaza igihombo cya miliyoni 40 yatejwe n’Umujyi wa Kigali muri 2019.

Posted on: 06:53, 24 Aug 2022

0

17 Views

‘The love drunk concert’ iki gitaramo cyakogambaga kuba ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 19 Werurwe 2022 kikabera kuri Hotel Villa Portofino.

Mu buryo busa n’ubutunguranye iki gitaramo cyaje guhagarikwa mu ma saa 22h aho Umujyi wa Kigali wavuze ko bari bateje urusaku nk’uko bigaragara mu ibaruwa Umuyi wa Kigali wasohoye ivuga ko abagiteguye nubwo bari bafite uburenganzira ariko batubahirije ingingo ya 3 yo kudasakuriza abaturiye ahabereye iki gitaramo.

Iyi ni ibaruwa Umujyi wa Kigali wandikiye Ish Kevin umwemerera gukora igitaramo

Bamwe mu bahanzi bari batumiwe muri iki gitaramo, babinyujije ku rukuta rwa Twitter bagaragaje ko ari icyemezo cyafashwe n’umuntu ku giti cye, basaba Leta kubafasha bakishyurwa iki gihombo batejwe.

Ish Kevin yagize ati “Ati “Nta mupolisi wigize yumva urusaku rw’umuziki ngo aze ahagarike igitaramo byakozwe na Visi Mayor wari urimo anywa inzoga n’abandi, sinzi aho yakuye igitekerezo cyo guhagarika igitaramo yari arimo abyinamo, n’ibintu by’umuntu ku giti cye.

Yagaragaje ko ihagarikwa rya kiriya gitaramo byamuhombeje asaga Miliyoni 20 y’u Rwanda kandi yari afite ibyangombwa byose bimwemerera gukora iki gitaramo.

Umuhanzi Gabiro Guitar we ntiyumva uburyo bafungura Gisimenti ariko bo bakabafungira.

Ati “Barafungura Gisimenti ariko twe bakadufungira ngo urusaku, umuntu araza ntashaka kumvikana, turi abantu bashaka kwiteza imbere nicyo igihugu cyacu kidusaba, ntabwo byagerwaho abantu nk’aba bakora gutya, ubwo se tuzabaho gute?”

Umuraperi Kivumbi we yagize ati “Twacecetse igihe kirekire birahagije, mwatubujije uburenganzira igihe kirekire, imyaka Ibiri duhangana n’icyorezo none baranga ko dukora, ni gute uhagarika igitaramo ngo cyateje urusaku mbere ya saa Yine z’ijoro.

Ibi yasembuye n’umunyemari mu muziki w’u Rwanda, Bad Rama na we ahita avuga uburyo Umujyi wa Kigali wamuhombeje miliyoni 40 muri 2019 ubwo yari yatumiye umugandekazi Sheebah Karungi.

Abinyujije kuri Instagram yagize ati “Ubutabera Ish (Kevin) akeneye ni nk’ubwo nkeneye muri 2019 Kamena, Umujyi wa Kigali wampagarikiye igitaramo nyuma y’uko nari mfite ibyangobwa byose binyemerera gukora ari nabo babimpaye ndetse yewe ari nabo bantegetse kwishyurira abashyitsi bazaza mu gitaramo amatike y’indege na hoteli bari kuraramo, gusa byarangiye bampagaritse icyo gihe nahobye arenga million 40, nandikiye akarere nsaba kurenganurwa n’ubusobanuro kubyabaye na n’iyi saha ntibaransubiza.

“Ibi bintu birakabije, birababaje kuko umuziki ni business nk’izindi dushora nk’abandi kandi dufasha benshi ariko agasuzuguro dushyirwaho n’ibihombo badushyiramo birakabije, mu by’ukuri nanjye ndasaba inzego za leta zifite aho zihurira n’ibibikorwa by’imyidagaduro ko badufasha tukarenganurwa kandi bakaduha n’umurongo bumva bifuza ko dukoreraho kuko nziko twubahiriza ibyo basaba ahubwo bo ntibubahirize ibyo basinyiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *