Ikindi kigo cy’amashuri muri Rulindo cyibasiwe n’inkuba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo burasaba abayobozi b’ibigo by’Amashuri gushyira imirindankuba ku mashuri ndetse n’izindi nyubako z’ibigo bayobora. Ibi ni nyuma yuko nanone muri aka karere inkuba yongeye gukibita abanyeshuri 11 bo ku kigo cya GS Ngarama mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe.

Posted on: 06:45, 24 Aug 2022

0

32 Views

Gusa ariko inkuru y’inkomezamutima nuko aba banyeshuri bakubiswe n’inkuba bose bameze neza, uretse babiri muri bo boherejwe mu bitaro by’Akarere, nkuko umuyobozi w’aka karere Madame Judith Mukanyirigira yabitangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru.

Rulindo ni kamwe mu turere inkuba zikunze gukubita.


Tariki 22 Gashyantare nabwo inkuba yari yakubise abandi bana 30 kuri GS Gihinga mu murenge wa Kinzuzi uherereye muri aka karere. Iyi nkuba kandi yari yangije ibyumba bine by’amashuri, inzu ikorerwamo n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse inangiza umurongo w’amashanyarazi.

Uyu muyobozi w’akarere yanavuze ko bandikiye abayobozi b’ibigo babasaba gushyira imirindankuba ku bigo byabo. Abaturage nabo basabwe kwirinda ibyatuma bakubitwa n’inkuba muri ibi bihe by ‘imvura.

Inama itangwa na Minisiteri ishinzwe ibiza ni uko abantu bakwirinda kugama munsi y’ibiti ahubwo bakugama mu mazu ndetse n’abana bakirinda gukinira mu mvura. Ikindi kandi abantu barasabwa kudakoresha telefone ndetse no gucomora ibindi bikoresho bya elegitoronike mu gihe cy’imvura.

Kuki uduce tumwe aritwo dukunda kwibasirwa ?
Hari ibcie bimwe na bimwe by’u Rwanda bikunda kwibasirwa n’inkuba aho usanga zidahwema gukubita abantu, amatungo ndetse n’ibikorwa remezo.

Jean Baptiste Nsengiyumva, inzobere akaba n’umushakashatsi ku biza yabwiye itangazamakuru ko uturere twa Karongi, Rulindo ndetse na Rutsiro tuza kuisonga mu kwibasira n’inkuba. Ibi ngo bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye harimo nk’ibicu mu kirere cy’utwo turere, uko utwo turere duteye ndetse n’imyitwarire y’abahatuye mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

Akarere ka Rulindo rero kari mu Ntara y’Amajyaruguru, hiyongeraho imisozi miremire n’ubutumburuke buri hejuru butuma imvura iba nyinshi.
Muri 2018, inteko ishinga amategeko yasabye guverinoma gushyira imirindankuba ahantu hahurirwa n’abantu benshi kugira ngo hirindwe ko abantu bakomeza gupfa bazira inkuba ndetse hanarindwe ibyangizwa n’inkuba.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyo giherutse no gutangaza ko guhera tariki ya 21 Werurwe kugera tariki ya 31 Werurwe mu duce twinshi tw’igihugu hazagwa imvura nyinshi.
Minisiteri ishinzwe ibiza ivuga ko abantu 170 bamaze guhitanwa n’ibiza bishingiye ku kirere naho abandi 240 bakaba barakomeretse uhereye umwaka ushize.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *