WHO: 99% by’abatuye isi bahumeka umwuka wanduye

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima riratangaza ko isi yose yugarijwe n’ikibazo cy’umwuka uhumanye, ariko bikaba bibi kurushaho mu bihugu bikennye. Amakuru atangwa na WHO avuga ko byibuze 99% by’abatuye isi bose bahumeka umwuka wahumanijwe ku buryo ngo bishobora ndetse no kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Posted on: 06:42, 24 Aug 2022

0

26 Views

Raporo yashyizwe hanze n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima yerekana ko 99% by’abatuye isi bahumeka umwuka wanduye. Iyi raporo kandi ije ikurikira iyo uyu muryango wari warashyize hanze mu myaka ine ishize, aho bagaragazaga ko 90% by’abatuye isi ari bo bahumeka umwuka wanduye. Ibi bisobanuye ko muri iyo myaka ine gusa, umubare w’abantu bahumeka umwuka wanduye wazamutseho 9%.

Uyu muryango kandi uvuga ko hirya no hino hagiye hagaragara indwara ziterwa no guhumeka umwuka wanduye. Bene izi ndwara zikaba zimaze kwiyongera ku buryo ngo n’iyo waba ari umwuka wanduye gake cyane, byoroshye kugira ngo utere ibibazo mu mubiri w’abawuhumeka.

Mu gihe umwaka ushize ingamba zari zashyizweho zo kwirinda COVID-19 zirimo guma mu rugo ndetse no guhagarika ingendo mpuzamahanga zari zatumye ikirere gisubira kugira umwuka muzima, ibi ntibyatinze kuko nyuma y’ifungurwa ry’ingendo n’isubukurwa ry’imirimo irimo inganda n’ibindi, ibintu byongeye gusubira irudubi.

Nubwo iyi raporo igaragaza ko 17% by’imijyi yo mu bihugu byakataje imbere mu iterambere ifite icyibazo cy’umwuka wanduye cyane, ariko byagera mu bihugu bikennye ho ugasanga 1% by’imijyi yaho niyo ifite umwuka udahumanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *