Isi ntizabasha kugera ku ntego yari yarihaye ku bijyanye n’uburezi muri 2030 naho Afrika yo ni kure kubi

Isi ntizuzuza inshingano zayo zo gutanga uburezi bwiza kuri bose mu mwaka wa 2030 kandi ibihugu bya Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara bizaba biri inyuma y'ibindi.

Posted on: 14:02, 23 Aug 2022

0

17 Views

Icyegeranyo gishya cy’ishami rya ONU rishinzwe uburezi n’umuco ku isi, UNESCO, kivuga ko muri Afurika miliyoni nyinshi z’abana bazakomeza kutajya ku ishuri no kudahabwa uburezi bwiza.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara 8% by’abana bageze mu kigero cyo kwiga mu mashuri abanza biteganijwe ko bazaba baretse ishuri muri uwo mwaka ntarengwa nubwo bwose hazaba hamaze guterwa intambwe nziza kubera ko uwo mubare ubungubu uhagaze kuri 19%.

Icyo cyegeranyo cyerekana ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Afurika ya ruguru n’Uburengerazuba bwa Aziya aho muri rusange abana babiri kuri batatu bazaba biyandikishije mu kiburamwaka mu mwaka wa 2030 bizaburaho gato kugirango bigere ku ntego yo gutanga uburezi bw’ikiburamwaka ku bana bose

Ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara biri mu nzira yo kugabanya umubare w’abanyeshuri bata ishuri bo mu gice cya nyuma cy’amashuri yisumbuye umubare ukava hafi kuri 47% ukagera kuri 32%.

Ibihugu byo muri Aziya yo hagati na Aziya y’amajyepfo byo birateganya kugabanya uwo mubare ukava kuri 32% ukagera kuri 17%.

Muri Afurika ya ruguru na Aziya y’uburengerazuba, ibihugu byaho byitezwe ko bizagabanya uwo mubare ho kimwe cya kabiri ukava kuri 28% ukagera kuri 14% naho muri Amerika yo hagati n’iyepfo n’akarere ka Caraibes ukava kuri 19% ukagera kuri 11%.

Niba urwego rw’uburezi ari rwiza nk’abarimu barukoramo, rero kino cyegeranyo cyafatwa nk’impuruza ku bayobozi muri Afurika.

Nubwo bwose aka karere gakomeza gukora iyo bwabaga, kimwe cya kane kirenga cy’abarimu b’ikiburamwaka bazakomeza kudahabwa amahugurwa.

Ariko rero, ijanisha ry’abarimu bahuguwe ku isi ryitezwe kuzamuka hagati ya 2015 na 2030 rikagera kuri 90% mu ntera zose z’uburezi. Ukuzamuka cyane kwitezwe mu burezi bw’ikiburamwaka aho uwo mubare uzazamuka ukava kuri 70% ukagera kuri 94.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *