Guma mu rugo irarambiranye Ababyeyi bafite abana bagomba gusubira mu ishuri mu Buhinde barijujuta

Intangiriro z’umwaka wa 2020 zasize ibihugu byinshi bishyizeho ingamba zikarishye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Posted on: 13:59, 23 Aug 2022

0

18 Views

Intangiriro z’umwaka wa 2020 zasize ibihugu byinshi bishyizeho ingamba zikarishye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ku isonga muri izo ngamba harimo no guhagarika amashuri nka hamwe mu hahurira abantu benshi. Igihugu cy’u Buhinde ni kimwe mu bimaze igihe bigifunze amashuri, aho mu murwa mukuru wa New Delhi abanyeshuri bagiye kumara igihe kirenga imyaka irenga ibiri badakoza ikirenge mu ishuri.

Mu gihe uburezi ku isi yose bufatwa nk’ishingiro remezo ry’ubuzima n’iterambere rya muntu, abatuye umujyi wa Delhi bakomeje kwibaza uko bizagendekera abana babo, ndetse n’igihugu muri rusange mu myaka iri imbere, aho ubukene bushobora kwiyongera, ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga bukagabanuka ndetse bikaba byanatera indwara nyinshi zaba iz’umubiri zisanzwe cyangwa indwara zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Iki kibazo kandi cyamaze gufata indi ntera mu mujyi munini nka Delhi, ubusanzwe utuwe n’abaturage bakabakaba …… Ibi bisobanuye ko abana ibihumbi n’ibihumbagiza badashobora kwigondera mudasobwa cyangwa murandasi byo kubafasha gukurikirana amasomo mu gihe amashuri afunze, bizarangira nta bumenyi na mba bungutse mu gihe kirenga imyaka ibiri.

Ku rwego rw’isi, u Buhinde bwabaye ubwa kabiri bwafunze amashuri igihe kirekire muri ibi bihe bya COVID-19, mu gihe u Bugande buza ku isonga mu gufunga amashuri mu gihe kirekire. Gusa itandukaniro nuko mu Buhinde ho buri leta ishyiraho ingamba zayo. Ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa New Dehli bwo bukomeje kudahuza mu gufatira hamwe icyemezo ku bijyanye n’ifungurwa ry’amashuri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *