Rulindo : Polisi yafashe uwangizaga ibikorwaremezo by’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo ifatanije n'izindi nzego z'umutekano ndetse n'abaturage yafashe Umwe mu bangiza ibikorwa remezo by'amashanyarazi witwa Mategeko Jean Baptiste, wafatanwe insinga z'amashanyarazi yari agiye kugurisha. Yafatiwe mu Murenge wa Shyorongi, Akagali ka Bugaragara, Umudugudu wa Kigarama.

Posted on: 10:17, 17 Aug 2022

0

22 Views

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa by Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko uyu Mategeko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ” Ku wa Kane abaturage bo mu Kagali ka Bugaragara bahamagaye Polisi bayibwira ko hari insinga za metero 100 zarahuraga umuriro ziwukuye ku mapironi manini zikawugeza mu ngo zabo zaraye zibwe mu ijoro ryakeye none bakaba babuze umuriro, kandi bakaba bakeka abantu barimo uwitwa Mategeko.”

Polisi yahise ishingira ku makuru ihawe n’abaturage niko gufatira Mategeko mu mudugudu wa Kigarama afite igikapu kirimo insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho bitandukanye yifashisha mu gukata insinga z’amashanyarazi byose akaba adasobanura aho yabikuye niko guhita afungwa.”

SP Ndayisenga yakomeje avuga ko uretse kuba abantu nk’aba bangiza ibikorwa remezo Leta iba yahaye abaturage banagira uruhare mu guteza umutekano mucye, kuko iyo bishe umuriro ingo z’abaturage zitabona bikaba byatiza umurindi ubujura.

Yashimiye abaturage batanze amakuru, anabasaba kujya bacunga neza ibikorwa remezo Leta iba yabahaye, kandi bagakomeza amakuru ku gihe ku bantu babyangiza.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Shyorongi, mu gihe hagishakishwa abo bafatanyaga.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko, umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *