Perezida Paul Kagame aratangira urugendo rw’iminsi itatu muri Jamaica

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uri busoze uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga muri Repubulika ya Congo, biteganijwe ko ari bukomereze muri Jamaica mu rundi ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ruratangira kuri uyu wa Gatatu taliki 13 kugeza ku wa Gatanu taliki 15 Mata 2022.

Posted on: 20:18, 6 Aug 2022

0

10 Views

13 kugeza ku wa Gatanu taliki 15 Mata 2022.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Jamaica byatangaje ko urwo ruzinduko ari
urw’agaciro gakomeye kuko rubaye mu gihe iki gihugu cyizihiza Yubile
y’Imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge nyuma yo kuva mu bukoloni bw’u
Bwongereza.


Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riragira riti:
“Uru ruzinduko rutanga amahirwe y’ingenzi yo gushimangira umubano wa
Jamaica na Repubulika y’u Rwanda, no kongerera ingufu umubano
wiyongera ubutitsa hagati y’Umugabane w’Afurika n’Umuryango wa
CARICOM (w’ibihugu bya Carraibbes).”


Minisitiri w’Intebe wa Jamaica Andrew Holness, yatumiye Perezida
Kagame mu myaka ibiri ishize, ariko urwo ruzinduko rukomeza gutinzwa
n’uko Isi yari ihanganye n’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19
guhera mu mwaka wa 2020.


Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jamaica rukurikiye
urw’Ibikomangoma by’u Bwongereza, Prince William na Miss Catherine
Middleton (Kate), bagiriye muri icyo gihugu mu kwezi gushize.


Prince William n’umugore we Kate bakoreye uruzinduko muri icyo gihugu
hagati y’italiki ya 22 n’iya 24 Werurwe mu rwego rwo kwizihiza Yubile
y’imyaka 70 Umwamikazi w’u Bwongereza amaze yimitswe no kwizihiza
isabukuru y’imyaka 60 amaze yemeje ko icyo gihugu kibonye ubwigenge.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *