Ivuriro rigezweho ryimukanwa ryuzuye mu Rwanda niwo muti urambye ku bwandu bushya bwa COVID mu gihe hagikorwa ibishoboka byose ngo iki cyorezo gicike burundu

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abarwayi ba Covid-19 bagiye kujya bakirwa mu bitaro byimukanwa biherutse kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Posted on: 20:16, 6 Aug 2022

0

19 Views

Ni ibitaro byubatswe iruhande rw’Ibitaro bya Nyamata, bikaba biherutse kuzura ndetse guhera kuri uyu wa 17 Gashyantare 2022, bikaba byaratangiye kwakira abarwayi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille yabwiye IGIHE ko kuva u Rwanda rwatangira guhangana na Covid-19 byasabye ko hakoreshwa Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima byari bisanzwe bitanga serivisi ku baturage bigahindurwamo ibitaro byita ku bahuye n’icyorezo.

Yakomeje agira ati “Ibi rero bituma hari serivisi zidatangwa neza ku zo twari dusanzwe dutanga. Igihugu cyatekereje kugira ibitaro bigomba kwita gusa ku bahuye n’ibyorezo.”

Ni ibitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 100.

Birimo imashini iyungurura amaraso, aho kubagira habiri, aho kwakirira indembe zirwaye bikomeye ndetse n’izindi Ndembe zikeneye kwitabwaho zifashwa n’imashini zifasha guhumeka

Bizafasha u Rwanda guhora rwiteguye

Ibihugu bikijije u Rwanda nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’ibindi, bikunze kwadukamo ibyorezo.

Ibi bitaro byitezweho gufasha guhorana imyiteguro idufasha gukumira ndetse no guhangana n’icyorezo mu gihe cyaba cyageze mu gihugu.

Ibikoresho byakoreshejwe mu kubaka ibi bitaro byoroshye mu buryo bwo kuba umuntu yabizinga akabyimukana akajya gukorera ahandi hantu.

Dr Ntibahose ati “Mu gihe byaba ngombwa ko tubyimurira ahandi mu gihugu hazamutse imibare cyane y’icyorezo icyo ari cyo cyose, abahanga babyubatse batubwira ko mu minsi ibiri byaba byarangije kwimurwa.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe igihugu kidafite icyorezo, turatekereza ko twabikoresha mu guhugura abaganga mu guhangana n’icyorezo cyangwa no kubagiramo abarwayi bategereje cyangwa n’izindi serivisi z’umwahariko Ministeri y’Ubuzima yabona ko ari ngombwa.

Ibi bitaro byubatswe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Global Fund gikunze gukora ibikorwa byo kurwanya Sida, Igituntu na Malaria.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abarwayi ba Covid-19 bagiye kujya bakirwa mu bitaro byimukanwa biherutse kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Ni ibitaro byubatswe iruhande rw’Ibitaro bya Nyamata, bikaba biherutse kuzura ndetse guhera kuri uyu wa 17 Gashyantare 2022, bikaba byaratangiye kwakira abarwayi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille yabwiye itangazamakuru ko kuva u Rwanda rwatangira guhangana na Covid-19 byasabye ko hakoreshwa Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima byari bisanzwe bitanga serivisi ku baturage bigahindurwamo ibitaro byita ku bahuye n’icyorezo.

Yakomeje agira ati “Ibi rero bituma hari serivisi zidatangwa neza ku zo twari dusanzwe dutanga. Igihugu cyatekereje kugira ibitaro bigomba kwita gusa ku bahuye n’ibyorezo.”

Ni ibitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 100.

Birimo imashini iyungurura amaraso, aho kubagira habiri, aho kwakirira indembe zirwaye bikomeye ndetse n’izindi Ndembe zikeneye kwitabwaho zifashwa n’imashini zifasha guhumeka

Bizafasha u Rwanda guhora rwiteguye

Ibihugu bikijije u Rwanda nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’ibindi, bikunze kwadukamo ibyorezo.

Ibi bitaro byitezweho gufasha guhorana imyiteguro idufasha gukumira ndetse no guhangana n’icyorezo mu gihe cyaba cyageze mu gihugu.
Ibikoresho byakoreshejwe mu kubaka ibi bitaro byoroshye mu buryo bwo kuba umuntu yabizinga akabyimukana akajya gukorera ahandi hantu.

Dr Ntibahose ati “Mu gihe byaba ngombwa ko tubyimurira ahandi mu gihugu hazamutse imibare cyane y’icyorezo icyo ari cyo cyose, abahanga babyubatse batubwira ko mu minsi ibiri byaba byarangije kwimurwa.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe igihugu kidafite icyorezo, turatekereza ko twabikoresha mu guhugura abaganga mu guhangana n’icyorezo cyangwa no kubagiramo abarwayi bategereje cyangwa n’izindi serivisi z’umwahariko Ministeri y’Ubuzima yabona ko ari ngombwa.”

Ibi bitaro byubatswe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Global Fund gikunze gukora ibikorwa byo kurwanya Sida, Igituntu na Malaria.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *