Emran Noam ufite uburenganzira bwo kuba yakinira amavubi yongereye amasezerano muri Manchester United

Umwana w’uwahoze ari myugariro w’Amavubi, Fritz Emeran Nkusi ari we Emeran Noam ukinira ikipe ya Manchester United y’abatarengeje imyaka 23, yongereye amasezerano muri iyi kipe azageza muri 2024.

Posted on: 20:01, 6 Aug 2022

0

22 Views

Uyu rutahizamu w’imyaka 19 usatira anyuze ku mpande ni umuhungu wa Emeran Fritz Nkunsi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi nka myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, akaba yarakiniye ikipe Amavubi hagati ya 2005 na 2007.

Noam Emeran winjiye muri Manchester United muri 2019, iyi kipe yatangaje ko yamaze kongera amasezerano azageza muri 2024 ariko ashobora kongerwaho undi mwaka umwe.
Bagize ati “Noam Emeran yamaze gusinya amasezerano mashya muri Manchester United azageza muri 2024 harimo ko hashobora kwiyongeraho umwaka umwe.”

Manchester United yavuze ko byatewe n’uko uyu musore ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransha yagaragaeje kugenda atera imbere umunsi ku munsi kuva yagera muri iyi kipe.

yu musore yafashije ikipe ya Manchester United y’abatarengeje imyaka 23

Noam Emeran uvuka kuri Emeran Nkusi, yinjiye muri iyi kipe mu mpera za 2019, ntabwo yorohewe n’iminsi ye ya mbere ariko guhera mu mpera z’umwaka ushize yatangiye gufatisha ndetse aheruka no gutsinda igitego cyatumye Arsenal inganya na Manchester United Old Trafford.

Mu minsi yashize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryagerageje kwegera se ngo abe yakumvisha umwana we kuba yaza gukinira Amavubi nk’uko yarukiniye ariko ibiganiro ntibyakunda, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko bifashishije bamwe mu bahoze bakinira ikipe y’igihugu, bongeye kwegera uyu mugabo ngo abe yakwemerera umwana we gukinira Amavubi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *